AmakuruImyidagaduroUrukundo

Meddy bwa mbere yerekanye umukunzi we mu gitaramo (+AMAFOTO)

Ngabo Medard (Meddy) umuhanzi w’umunyarwanda mu minsi ishize ubwo yakoreraga igitaramo muri Canada i  i Montreal bwa mbere yerekanye umukunzi we Mehfira Mimi muri iki gitaramo.

Meddy ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Slowly’, ‘Ntwamusimbura’, ‘AdiTop’ aherutse gushyira ahagaragara n’izindi nyinshi, ubwo yari muri iki gitaramo ataramira abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda i Montral Meddy yatunuye benshi ahamagara umukunzi we kurubyiniro ubwo yari ageze kundirimbo ‘Ntawamusimbura’.

Muri iki gitaramo aririmbaga iyi ndirimbo umukunzi we yamwiyegamije mu gituza, ariko nako ubona ibinezaneza mu maso yabo. Mbere y’uko amurekura yamusomye ku gahanga no ku ijosi.

Meddy mu minsi ishize nabwo yari aherutse kwitabira ibiroro byo kwizihiza isabukur y’imyaka 30 y’umukunzi we muri Amerika. Biteganyijwe ko Meddy n’umukunzi we Mehfira Mimi bashobora kuzana i Kigali dore ko rimwe na rimwe ajya amuhereka mu bitaramo bitandukanye.

Tariki ya 01 Mutarama 2019 azataramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party kizabera kuri sitade Amahoro i Remera, gusa azabanza gutaramira i Burundi uwa 29 no kuri 30 Ukuboza 2018 nubwo kugeza ubu bigishidikanywaho kubera umutekano muke uvugwa i Burundi.

Meddy mu gitaramo yakoreye muri Canada

Meddy ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Ntawamusimbura yahamagey umukunzi we kurubyiniro’

Mehfira Mimi yari yizihiwe cyane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger