AmakuruImyidagaduro

Meddy ategerejwe muri Sychelles

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard wamamaye nka Meddy agiye kwerekeza mu gihugu cya Sychelles aho agiye kuhakorera igitaramo.

Uyu muhanzi agiye kwerekeza muri iki gihugu ku nshuro ya Kabiri, nyuma y’uko yari ahaheruka muri Kanama 2019.

Meddy usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika,amaze iminsi ari ku mugabane wa Afurika, aho ari gukora ibitaramo bitandukanye.

Uyu muhanzi yavuze ko yongeye gutumirwa mu gitaramo kizabera muri Seychelles ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2019.

Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kongera gutumirwa muri iki gihugu, avuga ko byetewe n’uko abamutumiye mbere bakunze uko yitwaye bifuza ko yasubira gutaramirayo.

Yavuze ko nyuma yo kuva muri Seychelles azagaruka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho afite imishinga itandukanye mbere yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akigera muri Afurika yitabiriye igitaramo yakoreye muri Seychelles mbere y’uko yitabira umuhango wo Kwita izina mu Rwanda.

Meddy agiye kongera gutaramira muri Sychelles

Twitter
WhatsApp
FbMessenger