AmakuruImyidagaduro

Meddy agiye gukorera ibitaramo mu mijyi ibiri y’u Bwongereza

Meddy umwe mu bahanzi nyarwanda ukunzwe cyane na benshi hirya no hino ku Isi, yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bikomeye mu mijyi itandukanye yo mu bwongereza.

Meddy abicishije ku rubuga rwa  Instagram yavuze ko afite ibitaramo bibiri agiye gukorera mu mujyi wa Birmingham ku wa 22 Nzeri 2018 na  London ku wa  29 Nzeri uyu mwaka. Kwinjira mu gitaramo cya Meddy kizabera i Birmingham  ni Amayelo £25 mu myanya isanzwe , VIP ni amayelo £ 35 na ho kuri ya meza yo mu myanya y’icyubahiro ni amayelo £ 350.

Mu muziki, Meddy yaherukaga gusohora indirimbo ‘Lose Control’ yakoranye na The Ben ikomeje gukinwa ahantu henshi yewe no hanze y’igihugu ikanafata n’umwanya wa mbere ku ntonde z’umuziki hanze y’u Rwanda ku mateleviziyo atandukanye yaho.

Meddy  ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo zitandukaye yakoze  zirimo ‘Lose Control’ (Imaze no kuzuza miliyoni imwe yabantu bamaze kuyireba kurubuga rwa Youtube) , ‘Slowly ‘ ‘Burinde bucya’,  n’izindi yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize ndetse ahakorera ibitaramo bitandukanye yishimirwa bikomeye n’abafana bari bakumumbuye kumubona mu gihugu cye cy’amavuko nyuma y’igihe kirekire yari amaze adataramira mu Rwanda.

Meddy ukomeje kuzamura umuziki we hirya no hino ku Isi
Meddy igitaramo cya mbere azagikorera mu mujyi wa Birmingham
Ikindi gitaramo azagikorera i London

Twitter
WhatsApp
FbMessenger