AmakuruImikino

Meddie Kagere yahesheje Simba SC amanota atatu mbere yo kuza mu butumwa bw’Amavubi

Rutahizamu Meddie Kagere yaraye afashije ikipe ye ya Simba SC kubona amanota atatu muri shampiyona ya Tanzania, mbere yo kuza mu butumwa bw’ikipe y’igihugu Amavubi.

Meddie Kagere yaraye atsinze igitego kimwe muri bibiri ku busa ikipe ye ya Simba yatsinze iyitwa Ruvu Shooting. Wari umwe mu mikino y’ibirarane ikipe ya Simba SC itakiniye igihe kubera amarushanwa nyafurika ya CAF Champions league yarimo.

Igitego cya mbere cya Simba cyatsinzwe na Paul Bukaba ku munota wa 53, mbere y’uko Kagere atsinda icya kabiri ku munota wa 56.

Nyuma yo guhesha ikipe ye ya Simba amanota atatu, Meddie Kagere ategerejwe muri bagenzi be b’ikipe y’igihugu Amavubi kuri uyu wa gatatu. Uyu munsi ni bwo Amavubi akora imyitozo ya nyuma, mbere yo guhaguruka i Kigali ejo ku wa kane yerekeza i Abidjan muri Cote d’Ivoire.

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Kevin Muhire, Jacques Tuyisenge, Emery Mvuyekure, Djihad Bizimana na Salomon Nirisarike bose bamaze gusanga bagenzi babo mu mwiherero. Myugariro Abdul Rwatubyaye na we yari ategerejwe i Kigali mu ijoro ryakeye.

Byitezwe ko Amavubi ahaguruka i Kigali ejo ku wa 21 Werurwe yerekeza i Abidjan muri Cote d’Ivoire, mbere yo gucakirana i’Inzovu za Cote d’Ivoire ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger