AmakuruImikino

Meddie Kagere yafashije Simba SC gutangira neza shampiyona ya Tanzania

Ikipe ya Simba Sports Club ibifashijwemo n’Umunyarwanda Meddie Kagere, yatangiye neza shampiyona ya Tanzania itsinda JKT ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa mbere wa Vodacom Premier League.

Muri ibi bitego bitatu, Meddie Kagere yatsinzemo bibiri anatanga umupira wavuyemo igitego cya gatatu cyatsinzwe na Miraji Athumani.

Umunota wa kabiri w’umukino wonyine wari uhagije ngo Kagere anyeganyeze incundura, mbere yo kongera gutsindira Simba SC igitego cya kabiri ku munota 58 ku mupira yari ahawe na Yassin Muzamiru.

Ikipe ya Simba yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 73 ibifashijwemo na Miraji Athumani, ku mupira yari akatiwe na Meddie Kagere.

JKT yabonye impozamarira ku munota wa 86 w’umukino ibifashijwemo na Edward Songo.

Gutsinda ibitego bibiri muri uyu mukino akanatanga umupira wavuyemo igitego, bishimnagira ko Kagere ashobora kongera kwitwara neza muri shampiyona ya Tanzania, nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona y’umwaka ushize ayobora abatsinze ibitego byinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger