AmakuruImikino

Mazimpaka Andre yihanganishije Kapiteni Migi nyuma yo kumwandagaza

Mazimpaka Andre, umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports yaciye bugufi asaba imbabazi Mugiraneza Jean Baptiste Migi, nyuma y’amagambo mabi yamuvuzeho ku wa kane w’iki cyumweru ubwo Rayon Sports yari imaze kunyagira Espoir FC ibitego 4-0.

Mazimpaka yavuze ko Migi usanzwe ari Kapiteni wa APR FC asigaye arara mu mastade ahakorera amafuti, amusaba kubihagarika kuko ngo ntaho byazamugeza. Muri rusange yamushinjaga kurara mu mastade ahakorera imihango ishingiye ku marozi.

Ati”Twe nka Rayon Sports intego ni ugutsinda imikino yose isigaye, ikipe duhanganiye igikombe ni APR FC kandi simpamya ko imikino yose isigaye bazayitsinda, ahubwo ndagira ngo mpe ubutumwa Migy”.

“Uwo Migy areke kujarajara arara muri Stade akora amafuti, biriya bintu ntaho bizamugeza, biriya ni ukwica umupira wo mu Rwanda.”

Nyuma y’igitutu Mazimpaka yashyizweho n’abakunzi b’umupira w’amaguru biganjemo aba APR FC aho bamushinje kuba ari we wamenyekanye mu gukoresha amarozi, umuzamu wa Rayon Sports yaciye bugufi asaba kapiteni wa APR FC imbabazi.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, Mazimpaka yabwiye Migi ko ibyo yamuvuzeho kwari ukumwica mu mutwe,  bijyanye n’urugamba rw’igikombe cya shampiyona APR FC na Rayon Sports ziri kurwana.

Ati” Mbere na mbere Kapiteni,…unyihanganire, ndabizi ko uri umugabo kandi ndakubaha kuko wamfashije muri byinshi. Gusa turi mu ntambara kandi ni ko bigomba kugenda.Twese turi abakinnyi ba ruhago kandi siporo ni nk’umuryango. Ikindi kandi muri kariyeri duhura n’inzitizi nyinshi.”

Mazimpaka Andre yasabye Migi kutita ku bivugwa ku mbuga nkoranyambaga, ngo kuko abakomeje kubivuga barajwe ishinga no kwangiza umubano wabo.

Ati” Ntiwite ku bivugwa ku mbuga nkoranyambaga kuko ababivuga bashaka kubyuririraho kugira ngo bangize ubucuti bwacu.”

Yongeyeho ati” Ntiwitakarize ikizere cyangwa ngo ute umutwe kubera amagambo yanjye, ahubwo komeza intego yawe kuko twese turi mu nzira zo kugera ku ntego zacu. Ihangane!”

N’ubwo Mazimpaka yateye intambwe yo gusaba imbabazi, Migi yari yatangaje ko inkiko ari zo zizabakiranura ngo kuko uriya muzamu wa Rayon Sports yamusebeje.

Niyonzima Haruna ukinira Simba SC yo muri Tanzaniya akana na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi asangaMazimpaka akwiye gusaba Migi imbabazi ku buryo bw’umwihariko kuko ibyo yamuvuzeho ari ugusebanya.

APR FC na Rayon Sports nizo zihanganiye igikombe ku buryo bugaragara, mu gihe Rayon Sports yatsinda umukino ifitanye na Police FC kuri iki cyumweru , yahita ifata umwanya wa mbere irusha APR FC inota rimwe.

Imikino APR FC isigaje

Umunsi wa 27, Tariki 09/05/2019: Gicumbi vs APR Fc (Gicumbi)

Umunsi wa 28, Tariki 18/05/2019: AS Muhanga vs APR FC (Muhanga)

Umunsi wa 29, Tariki 25/05/2019: APR FC vs Espoir (Nyamirambo)

Umunsi wa 30, Tariki 01/06/2019: Police FC vs APR FC (Mumena)

Imikino Rayon Sports isigaje

Umunsi wa 26, Tariki 05/05/2019: Police Fc vs Rayon Sports (Nyamirambo)

Umunsi wa 27, Tariki 11/05/2019: Amagaju vs Rayon Sports Fc (Nyagisenyi)

Umunsi wa 28, Tariki 17/05/2019: Rayon Sports FC vs Musanze FC (Nyamirambo)

Umunsi wa 29, Tariki 24/05/2019: Kirehe vs Rayon Sports (Kirehe)

Umunsi wa 30, Tariki 01/06/2019: Rayon Sports vs Marines (Nyamirambo)

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger