Inkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Mayor yashyizeho amabwiriza yo kurwanya COVID-19 umugore we arayica aranabihanirwa

Muri Amerika hari kuvugwa inkuru itangaje aho umuyobozi w’umujyi wa Alton-Illinois muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yabwiye abaturage ko yahaye Polisi itegeko ryo gusesa ibirori no gufata abantu batubahiriza amabwiriza yo kuguma mu rugo yashyizweho, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Ubwo polisi yakoraga igenzura ireba ko iryo tegeko riri kubahirizwa yasanze umugore w’uwo muyobozi ari hamwe n’abandi mu kabari kari gafunguye kandi bitemewe.

Ku wa mbere uwo muyobozi witwa Brant Walker yanditse kuri Facebook ko yabwiwe n’Umuyobozi wa Polisi ko barimo bakora umukwabu wo guhagarika abantu bahurira hamwe mu buryo butemewe kandi ngo nk’uko bigaragara umugore we akaba yari umwe muri abo bahuriye ahantu ari benshi binyuranyije n’amabwiriza yo kuguma mu rugo.

Yagize ati, “Nabwiwe ko umugore wanjye ari hamwe mu hantu hahuriye abantu benshi kandi bibujijwe”.

Ku wa mbere Walker yabyutse yandika kuri Facebook avuga ko Polisi yasanze umugore we mu kabari kamwe kari gafunguye binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho yo kuguma mu rugo. Walker yavuze ko akibyumva yumvise amwaye, abisabira n’imbabazi.

Yagize ati,“Umugore wanjye ni umuntu mukuru, ushobora gufata ibyemezo ku giti cye. Ibi yakoze bigaragaza ko atabanje gushyira mu gaciro. Azahanwa kimwe n’abandi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo”.

Nyuma ngo yabwiye uwo Muyobozi wa Polisi kutamufata ku buryo bwihariye (special treatment), ngo amufate uko afata abandi baturage barenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo.

Mayor wa Alton witwa Brant Walker yagize ati, “Ibi ni ibihe bikomeye, none rero mbasaba mbinginga nimugume mu rugo, babyeyi nimugumishe abana mu ngo, gukora ibyo ni ikintu cy’ingenzi ku buzima bwacu”.

Umuyobozi wa Polisi ya Alton witwa Jason Simmons, yagize ati, “Niba abaturage bacu banze kubahiriza amabwiriza agamije kwirinda, abuza abantu guhurira hamwe ari benshi, bizasaba ko dukoresha izindi ngufu nk’uko twabikoze mu mpera z’iki cyumweru nta kuzuyaza”.

Umubare w’abanduye Coronavirus aho muri Illinois tariki 08 Mata 2020 warengaga 13.500, abari bamaze gupfa bakaba bari 380 nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa Illinois.Mu gihe abacyanduye muri America yose bamaze kurenga 396.000 naho abagera ku 12.700 kikaba kimaze kubahitana nk’uko imibare itangazwa na Kaminuza yitwa ‘Johns Hopkins University’ ibigaragaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger