AmakuruImikino

Masoud Djuma yagarutse gutoza hano mu Rwanda

Umurundi Masoud Irambona Djuma uherutse kwirukanwa mu kipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, ashobora kuba yamaze kugirwa umutoza mukuru wa AS Kigali ya hano mu Rwanda.

Uyu mutoza wanyuze mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda ndetse akanaca muri Rayon Sports nk’umutoza, yagaragaye ku myitozo ya AS Kigali abantu abenshi baheraho bavuga ko yamaze kugirwa umutoza makuru w’iyi kipe.

Ibi bihurirana n’uko iyi kipe y’Umujyi wa Kigali nta mutoza mukuru ifite magingo aya, nyuma y’uko Eric Nshimiyimana wari usanzwe ari umutoza mukuru wayo yayisezeyemo mu minsi mike ishize.

Ku ruhande rwa Masoud we avuga ko atigeze asinyira AS Kigali, akavuga ko icyatumye agaragara ku myitozo ya AS Kigali ari uko yashakaga kwirebera imyitozo yayo gusa; ibintu abenshi bafata nko kudashaka gutanga amakuru yamaze kumenyekana.

Hari andi makuru avuga ko uyu murundi ashobora gusimbura Robertinho mu gihe yaba ananiwe kumvikana na Rayon Sports ngo ayisinyire amasezerano mashya, gusa ikiriho ni ko Robertinho agomba guhabwa amasezerano y’imyaka 2 nk’uko Perezida Paul Muvunyi aherutse kubitangariza mu nama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abanyamuryago bayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger