AmakuruImikino

Mashami Vincent yongeye guhabwa Amavubi

Umunyarwanda Mashami Vincent yamaze kongera guhabwa amasezerano nk’umutoza w’ ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’iminsi yari ishize Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda na Minisiteri y’umuco na Siporo bari kuganira ku hazaza he.

Tariki ya 31 Nyakanga 2019, ni bwo uyu mutoza yasoje amasezerano ye, byari byavuzwe ko FERWAFA na MINISPOC barimo gushaka undi mutoza mushya, ni mu gihe Mashami we byavugwaga ko umusaruro yatanze utishimiwe.

Hagiye havugwa abatoza benshi, barimo umurundi utoza Police FC Haringingo Francis , Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi n’abandi.

Uyu mutoza yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi bihuza FERWAFA na MINIPOC aho hari hanifujwe ko hagarurwa Umwongereza Stephen Constantine.

Mashami azatangira aka kazi ke ku mukino u Rwanda ruzakirwamo na Seychelles tariki ya 2 Nzeri mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 10 Nzeri.

Uyu mutoza aherutse gushinja inzego zirebwa n’ikipe y’igihugu ko ntacyo zikora kugira ngo ibone imikino ya gicuti, bityo bigatuma ititwara neza mu marushanwa.

Kuva ahawe ikipe nkuru muri Kanama 2018, Mashami yatoje imikino itanu mu ijonjora ryo gushaka itike ya CAN 2019, Amavubi abonamo amanota abiri ku mikino yanganyijemo na Guinée 1-1 na Centrafrique ibitego 2-2.

Afite akazi katoroshye ariko gashoboka agatangira atsinda Seychelles mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, umukino uzabera muri Seychelles, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 10 Nzeri 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger