AmakuruUtuntu Nutundi

Masazo Nonaka wari ukuze kurusha abandi ku isi yitabye Imana

Umuyapani Masazo Nonaka wari  mu gitabo cyabaciye uduhigo ku Isi (Guinness World Records) nk’umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana.

Uyu muyapani wavutse mu mwaka 1905 niwe wari ukuze kurusha abandi ku myaka  113. Ibitangazamakuru byo mu mubuyapani byatangaje ko Nonaka yitabye Imana atarwaye ku wa  21 Mutarama 2019.

Mu mwaka  wa 2013 Jiroemon Kimura nawe w’umuyapani ,ku myaka 116 ni bwo yapfuye nyuma yo kwandika agahigo nk’umuntu ukuze kurusha abandi  ku isi.

Umufaransakazi Jeanne Louise Calment, niwe waciye agahigo ko kuba ariwe waramye kurusha abandi mu mateka yapfuye mu mwaka wa 1997 afite imyaka 122.

Igihugu cy’u Buyapani ni cyo gifite imyaka y’ikizere cyo kubaho iri hejuru kurusha ibindi bihugu ku isi,ndetse gikunze no kugira agahigo ko kugira abantu benshi kurama cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger