Amakuru ashushyeImyidagaduro

Marina yavuze ko The Ben atari umusore w’inzozi ze

Uwase Deborah[Marina] akomeje kuvugwa cyane mu nkuru z’uko yaba akundana na The Ben, Uyu mukobwa abyamaganira kure akavuga ko uretse no kuba bakundana The Ben atari umwe mu basore uyu mukobwa yifuza kuba yakundana nabo.

Inkuru y’urukundo rwa The Ben na Marina yatangiye kuvugwa ubwo uyu musore[The Ben] yazaga mu Rwanda, icyo gihe havuzwe byinshi ndetse binavugwa ko Marina yanze Edasha wari umukunzi akurikiye The Ben. Edsha mu minsi yashize yagaragaje ubutumwa bwerekana uburyo The Ben yamutwariye umukobwa yari yarihebeye ndetse avuga ko atazibagirwa uko yamukundaga.

Muri ubu butumwa Edsha agaragaza uburyo aba bombi [The Ben na Marina] bakunda kuganira utugambo tw’urukundo, ntibatinye kubwirana amagambo agaragaza ko bageze ku yindi ntera irenze ubucuti busanzwe.

The Ben ngo afitanye umubano wihariye ma Marina bavugana buri munsi bitana za chouchou, za cherie bitana za Mon coeur, barahamagarana kuri WhatsApp , ngo ibi  bintu nibyo byatumye Edsha agira impungenge ndetse biza kwemezwa n’uko Marina atakimureba n’irihumye.

Marina avuga ko  Edsha batigeze bakundana…

Mu kiganiro uyu mukobwa aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko Edasha batigeze bakunda gusa byari biri mu nzira zabyo ariko buri umwe ari gukoresha igerageza undi kugira ngo arebe ko bazashobokana ndetse n’urukundo rwabo rugakomera.

Ati”Njye na Edsha twari abacuti bihariye byari munzira zo gukundana ariko mu gihe byari kuba byo nahise ninjira mu muziki ndetse bisa nk’aho umutima wanjye wose ariho ugiye. Ntago nari mfite umwanya wo kujya gukundana kandi mfite byinshi bintegereje mu muziki, kuri ubu nta mukunzi mfite ndetse nta n’uwo nteganya vuba aha.”

Yarongeye ati” njyewe ntago nari mfite gahunda yo kuzamukira muri ibi byo kuvuga ngo kanaka yantwaye uwari umucheri wanjye n’ibindi bidafashije, njye ndi umuhanga mbyiyiziho ntago ndenze ariko nziko mfite impano kandi izangeza aho nifuza kugera ntarinze kwamamara mu nkundo nta bikorwa, njyewe Edsha naramuhamagaye mubaza icyo yifuza musaba ko yareka kwangiza amazina yacu njye na The Ben kuko turi abakrisito.”

Urukundo rwa Marina na The Ben ntirwigeze rubaho nta n’uruteze kubaho…

Marina avuga ko ibintu byavuzwe by’urukundo hagati ye na The  Ben atari byo ndetse no kuba byabaho biri kure cyane nk’izuba, avuga ko The Ben amufata nk’umuntu w’inshuti ye y’akadasohoka ndetse akaba n’umuvandimwe ukomeye mu buzima wamugira inama ifite umumaro kubera ko yamutanze mu muziki.

Ati”The Ben n’inshuti yanjye ndetse tunakora akazi kamwe ko kuririmba, nk’umuntu wantanze mu muziki afite ibyo yifuza ko nageraho birenze uko meze uyu munsi. Nta wundi mubano wihariye uri hagati yanjye n’umuhanzi The Ben, The Ben abaye ari umwe mu basore nishimira nawe akanyishimira dushobora gukundana gusa njye sicyo cyerekezo ndimo, The Ben ntago ari umusore w’inzozi zanjye.”

Ikindi kigaragaza wenda ko The Ben na Marina baba batari mu rukundo n’uko uyu musore uri mu Rwanda atigeze akandagira ahabereye  isabukuru ya Marina yabaye mu minsi yashize ubwo uyu mukobwa yuzuzaga imyaka 21.

marina
Umuhanzikazi Marina

MARINA,INDIRIMBO AHERUTSE GUSHYIRA HANZE IKAVUGISHA BENSHI

https://www.youtube.com/watch?v=P4hc7-hHEFk

Twitter
WhatsApp
FbMessenger