AmakuruImyidagaduro

Marina yavuze abahanzikazi 3 b’Abanyarwanda yemera kurusha abandi

Umuhanzikazi Marina ukunzwe na benshi mu muziki Nyarwanda kubera indirimbo zitandukanye yagiye ashyira hanze zikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu kugira urukundo nyakuri n’izindi zitandukanye,yahishuye abahanzikazi b’Abanyarwanda yemera nk’abahanga kurusha abandi.

Uyu muririmbyi  aganira n’itangazamakuru mu kiganiro Samedi Detante gica kuri Radio Rwanda yabajijwe niba hari  abahanzi babiri b’abakobwa akunda cyane, avuga ko bahari yongeraho ko abo yemera barenze babiri.

Marina yabanje kuvuga ko mu muziki Nyarwanda harimo Abahanzikazi benshi b’Abahanga, ariko bitabujijwe ko haba harimo abamuri ku ndiba z’umutima kurusha abandi bitewe n’ibikorwa byabo bya buri munsi.

Ku ikubitiro ry’abo bahanzi Marina yavuze, yavuze mo abakobwa babiri bagize itsinda Charly na Nina bamenyekanye cyane mu ndirimbo bise “Indoro” bakoranye n’umuhanzi Big Fizzo,avuga ko ari abahanzi akunda cyane kubera imbaraga bafite mu guteza imbere umuziki wabo ndetse bakaba banagaragaza ubwitange buhambaye mu muziki wabo.

Yakurikijeho umuririmbyi Knowless Butera washyize hanze indirimbo nshya yise “Urugero” avuga ko kuva na kera kose yahoze akunda uyu muririmbyi kubera uburyo bwiza akoramo gahunda ze kuburyo yahoze yifuza kugera ku rugero nk’urwe.

Marina yaboneyeho umwanya wo gukebura abavuga ko Knowless atazi kuririmba, avuga ko ari umuhanzi w’umuhanga kandi ugira amagambo aryoheye amatwi mu ndirimbo ze.

Asoza Marina yongeyeho, umuhanzi Pricillah,yemeza ko ari umuhanzi uzi umuziki ku rwego rushimishije.

Umuririmbyi Marina ni umwe mu bahanzi bakorana n’inzu ya The Mane Label ifasha abahanzi kumenyekanisha no guteza imbere ibikorwa byabo bya muzika aho abana mo na Safi Madiba hamwe na Queen Cha.

Marina wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe hirya no hino zirimo: Byarara bibaye, Marina yitiriye izina rye n’izindi nyinshi}aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise “Log Out”

Marina umuhanzikazi w’umunyarwanda
Marina yahishuye abahanzikazi 3 akunda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger