AmakuruImyidagaduro

Marina yasubije abavuga ko atwite

Umuhanzikazi ukizamuka, Marina Debol yanyomoje amakuru yavugaga ko atwite ndetse ngo bikaba ariyo ntandaro yo guhagarika gukora Video z’indirimbo ze.

Mu minsi ishize ni bwo uyu muhanzikazi ukorera muri The Mane Music Label yatangaje ku mugaragaro ko atazongera gukora amashusho y’indirimbo ze nyuma y’iyitwa Kalibu. Ibi yabihagaritse kugeza mu gihe atatangaje ndetse no kumpamvu ze bwite avuga ko azatangaza mu minsi iri imbere.

Akimara kuvuga ibi, abafana be n’abakurikiraniha hafi indirimbo z’uyu mukobwa bahise bazamura amakuru ko uyu mukobwa atwite ndetse ko ari yo mpamvu ahagaritse gukora Video.

Ubwo Marina yari akubutse i Kampala aho yari yaragiye gukorera igitaramo, yatangaje ko na we azi ko bavuga ko atwite ariko ko atari byo ahubwo ko ari abantu baba bivugira.

Aganira na Teradignews, yagize ati:”Nukuri nanjye ndabizi ko hari abantu bamaze iminsi bahwihwisa ibihuha ko ntwite, njye Marina ntabwo ntwite, nkeka ko ababivuga babikuye wenda kuri biriya mperutse gutangaza by’ uko nahagaritse gukora Video, ntabwo nabihagaritse ngo ni uko ntwite, nabihagaritse kubera impamvu nzatangaza mu minsi iri imbere. Ukuri ni uko nta twite bareke gukwirakwiza ibihuha.”

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Marina yuriye indege yerekeza i Kampala aho yari agiye mu gitaramo yatumiwemo n’umunyamideli ukomeye muri Uganda witwa  Judith Heard. Iki nicyo gitaramo cya mbere mu mateka ye yari agiye gukorera hanze y’u Rwanda kuva yatangira muzika.

Muri iki gitaramo cyabereye  ahitwa Sky Lounge ku wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018, Marina yahuriyemo n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda nka Eddy Kenzo, Rabadaba, Fille, Chameleone, Ykee Benda n’ abandi.

Marina yemejeko adatwite
Twitter
WhatsApp
FbMessenger