Umuziki

Marina yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Kalibu’, ni yo ya nyuma-Video

Umuhanzikazi Marina yamaze gushyira hanze Video y’indirimbo ‘Kalibu’ ndetse ku ri we ngo ni yo ya nyuma ashyize hanze kugeza igihe atari yatangaza.

Aya ni amashusho yatunganyirijwe kwa Pastor P, kuri Marina iyi ni yo ndirimbo ya nyuma akoreye amashusho kuko aherutse gutangaza ko ibyo gukorera amashusho indirimbo ze abivuyemo.

Ku wa wa mbere tariki ya 13 Kanama 2018, ni bwo Marina umaze no gukundwa n’abanyarwanda batari bake yatangaje ko yahagaritse ibikorwa bye byo gukora amashusho y’indirimbo ze nyuma y’iyi yitwa ‘Karibu’ yashyize hanze.

Marina akorera mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane iyoborwa na Bad Rama, uyu mukobwa yari amaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika batari bake ariko ku mwanzuro avuga ko umugoye, yahisemo kureka gukora Video z’indirimbo ze kugeza igihe atazi.

Icyo gihe yagize ati:”Muraho, nitwa Marina nejejwe no gufata uyu mwanya menyesha abafana banjye , abanyamakuru na management yanjye ko ubu maze gukora amashusho y’indirimbo yanjye karibu ariko kugeza ubu mpagarikiye kuri ‘Karibu’ gukora amashusho y’indirimbo kugeza igihe ntazi .” Marina abitangaje yari asoje igikorwa cyo gukora amashusho y’indirimbo ye yise’Karibu’.

Kubera uyu mwanzuro abantu batandukanye bakurikiraniha hafi uyu muhanzi ndetse harimo n’abakunda ibihangano bye bahise batangira gutekereza ko impamvu yabihagaritse ari uko ashobora kubaatwite ariko kuri uyu wa Kabiri Marina yabyamaganiye kure avuga ko adatwite.

Amashusho y’indirimbo ya Marina

https://www.youtube.com/watch?v=aXtRichSiVI&feature=youtu.be

Twitter
WhatsApp
FbMessenger