AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Marina yahagaritse ibikorwa byo gukora amashusho y’indirimbo – Video

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kanama 2018, Umuhanzikazi wari ukizamuka akaba yari amaze no gukundwa n’abanyarwanda batari bake amaze gutangaza ko yahagaritse ibikorwa bye byo gukora amashusho y’indirimbo ze nyuma y’iyitwa ‘Karibu’ arashyira hanze vuba.

Marina akorera mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane iyoborwa na Bad Rama, uyu mukobwa yari amaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika batari bake ariko ku mwanzuro avuga ko umugoye, amaze gutangaza ko atazongera gukora Video z’indirimbo ze kugeza igihe atazi.

Yagize ati:”Muraho, nitwa Marina nejejwe no gufata uyu mwanya menyesha abafana banjye , abanyamakuru na management yanjye ko ubu maze gukora amashusho y’indirimbo yanjye karibu ariko kugeza ubu mpagarikiye kuri ‘Karibu’ gukora amashusho y’indirimbo kugeza igihe ntazi .” Marina abitangaje yari asoje igikorwa cyo gukora amashusho y’indirimbo ye yise’Karibu’.

Bad Rama uyobora inzu ya The Mane ifasha Marina n’abandi bahanzi nka Safi na Queen Cha yemereye Teradignews ko Marina yafashe uwo mwanzuro ariko akaba yari yabanje kubimuganirizaho akavuga ko agiye kubihagarika ndetse Bad Rama akamubwira ko agomba kubitekerezaho neza ariko ko nta mpamvu runaka ibimuteye uretse kumva hari zindi nshingano agomba kwitaho atari Video.

Bad Rama yagize ati:” Niko yabitangaje , niko abishaka mu gihe runaka ku mpamvu runaka, ku bw’impamvu atashatse ko ijya hanze, yahagaritse amashusho ariko umuziki arakomeza kuwukora kuko anabivuze amaze gufata amashusho y’indirimbo ‘Karibu’, yabimbwiyeho ambwira ko afite impamvu ze zihariye yambwiye nk’umujyanama we ariko nkaba ntazivuga.”

Kuri The Mane , Bad Rama asanga nta kizahinduka kuko n’ubundi azakomeza gukora umuziki uretse ko yumvise hari izindi nshingano asanze yakora mu  muziki atari ugukora Video. Na Bad Rama na we ubwe yavuze ko atazi igihe uyu muhanzikazi azongerera gukora Video.

Marina azakomeza ashyire hanze indirimbo ze ariko mu buryo bw’amajwi. Abajijwe niba bitarafatwa nko kwica amasezerano The Mane ifitanye na Marina, Bad Rama yavuze ko bitarafatwa nko gusuzugura kuko yabanje kubimuganirizaho.

Bad Rama akomeza avuga ko Bad Rama avuga ko kugeza ubu nta kibazo na kimwe bari bafitanye n’uyu mukobwa ku buryo cyaba intandaro yo guhagarika gukora amashusho y’indirimbo ze.

Marina amaze igihe kitageze ku mwaka asinanye amasezerano na The Mane, akoze ibi mu gihe yasinyemo amasezerano y’imyaka 10, yagiye akora indirimbo zitandukanye akazikorera n’amashusho ndetse hakaba hari n’iyo aherutse gukorana na Harmonize wo muri Tanzaniya.

Marina afashe uyu mwanzuro mu gihe ari kwitegura kujya i Kampala mu gitaramo gikomeye yatumiwemo ndetse bikaba biteganyijwe ko ejo ku wa gatatu amatike baba bayabonye bakerekeza i Kampla ku wa kane.

Marina yafashe umwanzuro wo guhagarika gukora Video

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger