AmakuruImyidagaduro

Marina yagize icyo atangaza kubivugwa ko yaba agye gusanga Baad Rama muri Amerika

Umuhanzikazi Marina Debol usanzwe ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane ntiyemeranya n’abavuga ko agiye gusanga Bad Rama muri Amerika agakomerezayo ibikorwa bye by’umuziki.

Nyuma yaho BaadRama umuyobozi wa The Mane Music Label,  agiriye muri Amerika akaba anagiye no gufungurayo irindi shami rya The Mane muri Amerika abantu benshi batangiye gukeka ko Marina yaba umwe mubahanzi bashobora gusanga Baadrama muri Amerika.

Uyu muhanzikazi ibi yabihakaniye kure avuga ko ataribyo gusa avuga ko ibi atarabiganiraho na Baadarama, mukioganiro kigufi yagiranye na Genesisibizz, uyu muhanzikazi yagize ati “Ibyo ntabwobiriho, ndacyari hano, nzakomeza gukorera umuziki wanjye hano.”

Marina avuga ko ibimuvugwaho ko ashobora gukomereza The Mane muri leta zunze ubumwe za Amerika ntaho bihuriye nukuri gusa akemeza ko binabayeho  ababakurikira babimenyeshwa bidatizne.

BadRama mu cyumweru gishize yatangaje ko yatangiye gukorana na bamwe mu bategura ibitaramo muri Amerika mu rwego rwo gushaka uko yahafungura ishami rya The Mane muri Amerika ndetse n’abahanzi yasinyisha muri iyi nzu y’umuziki imaze gukora byinshi mu muziki w’u Rwanda.

Marina ni umwe mu bahanzi babarizwa muri label ya The Mane ibarizwamo abandi bahanzi nka Queen Cha, Jay Polly, Safi Madiba n’undi muhanzi mushya Calvin Mbanda.

BaadRama uyobora The Mane ari kumwe na Queen Cha, Marina na Safi Madiba babarizwa muri iyi Label

MARINA ntiyemeranya n’abavuga ko yenda gusanga Bad Rama muri Amerika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger