AmakuruUmuziki

Marina ati mpagaritse gukora Video, nta gihe gishyize yahise ashyira hanze Video y’indirimbo ye nshya

Umuhanzikazi Marina yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise’Log Out’ nyuma y’igihe gito gusa atangaje ko ahagaritse gukorera amashusho indirimbo ze.

Nubwo yari yaratangaje ko ahagaritse gushyira hanze Video y’indirimbo ze, nta ndirimbo n’imwe yaciyemo atakoreye amashusho nyuma y’uko yari atangaje ko uretse ay’iyitwa ‘Karibu’ yari akoze nta yandi mashusho azashyira hanze kugeza igihe kitazwi.

Yabitangaje ku wa mbere tariki ya 13 Kanama 2018, mu mashusho yashyize hanze yagize ati:”Muraho, nitwa Marina nejejwe no gufata uyu mwanya menyesha abafana banjye , abanyamakuru na management yanjye ko ubu maze gukora amashusho y’indirimbo yanjye karibu ariko kugeza ubu mpagarikiye kuri ‘Karibu’ gukora amashusho y’indirimbo kugeza igihe ntazi .” Marina abitangaje yari asoje igikorwa cyo gukora amashusho y’indirimbo ye yise’Karibu’.

Ntiyigeze atangaza icyabimuteye kuko na Bad Rama ureberera inyungu ze muri muzika ntacyo yabivuzeho. Sinzi niba umuntu yabyita kwisubiraho cyangwa se kwibeshya kuko wavuga ko atigeze abihagarika n’ubwo atari yavuze igihe runaka azamara adakora amashusho y’indirimbo ze none nyuma yayo yari yise aya nyuma yashyize hanze ay’indirimbo ye nshya.

Yari yatangaje ko ahagaritse gukora Video y’indirimbo ze

Yahise ashyira hanze Video y’indirimbo ye nshya.

https://www.youtube.com/watch?v=00npLqGVLpw

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger