AmakuruImikino

Maria Sharapova uri mu bayoboye muri Tennis ku Isi ari mu Rwanda

Maria Sharapova watwaye igikombe cya ’Grand Slam’ inshuro eshanu yiyongeye ku bindi bihangage bimaze gusura u Rwanda bikanasura ingagi zo mu Birunga zimaze kugira u Rwanda ikimenyabose.

Maria Yuryevna Sharapova  ari mu biruhuko mu Rwanda, ni umurusiya ukina umukino wa Tennis ndetse akaba ari mu bakomeye Isi ifite muri uyu mukino kuko yigeze kuba uwa mbere ku isi mu mukino wa Tennis mu bari n’abategarugori.

Kuri uyu wa kabiri nibwo yagiye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y’igihugu gusura ingagi nyuma y’uko yari yageze mu Rwanda tariki ya 10 Ugushyingo 2019.

Uretse kuba ari mu Rwanda, Sharapova  yasuye ibihugu bitandukanye bya Afurika ndetse yabanje kunyura mu gihugu cya Botswana nkuko bigaragara ku rukuta rwe twa Twitter aho yashyizeho amafoto yasuye amashyamba nyaburanga yo muri iki gihugu.

Yasuye umuryango w’ingagi witwa Silverback, yavuze ko yakunze u Rwanda cyane ndetse anavuga ko yishimiye uburyo ingagi zibaho.

Sharapova aje mu Rwanda nyuma y’uko David Luiz ukinira Arsenal ahavuye mu kwezi gushize ndetse n’abandi bakomeye nka Louis van Gaal watoje amakipe atandukanye ku mugabane w’i Burayi nka FC Barcelona, Manchester United n’andi atandukanye.

Maria Yuryevna Sharapova  ari mu biruhuko mu Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger