AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Manishimwe Djabel yerekeje muri Gor Mahia yo muri Kenya

Rutahizamu Manishimwe Djabel wari umaze iminsi ari Kapiteni wa Rayon Sports, yerekeje muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Amakuru y’igenda rya Djabel yahawe umugisha na Rayon Sports yakiniraga. Iyi kipe y’ubururu n’umweru ibicishije kuri Twitter yayo, yemeje ko yamaze kumvikana na Gor Mahia kugira ngo iyigurishe Djabel.

Rayon Sports yagize ati” Twamaze kumvikana na Gor Mahia kuri Manishimwe Djabel. Turifuza Kapiteni wacu Djabel ibyiza, mu gihe turi kumusezera Warakoze Djabel.”

Mu minsi ibiri ishize ni bwo Djabel ukomoka mu karere ka Gatsibo yari yatangaje ko ari mu nzira zerekeza muri Gor Mahia, nyuma yo kumwemerera umushahara ungana na 5,500$ ku kwezi.

Amakuru avuga ko Gor Mahia yamutanzeho angana na 30,000$, hanyuma 30% byayo akazatwarwa na Rayon Sports.

Manishimwe Djabel yari amaze imyaka itanu akinira ikipe ya Rayon Sports. Mu mikino yabashije kuyikinira, yashoboye kuyitsindira ibitego 29, anatanga imipira 53 yavuyemo ibitego. Ikindi yashoboye gutwarana na yo ibikombe bine bikomeye mu marushanwa atandukanye.

Kujya kwe muri Gor Mahia gukuyeho amakuru yavugaga ko ashobora kwerekeza muri APR FC, agatera ikirenge cya bagenzi be nka Manzi Thierry, Niyonzima Olivier na Mutsinzi Ange bivugwa ko bamaze kumvikana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger