AmakuruImyidagaduro

Mani Martin yunamiye abahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mani Martin ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye hano mu Rwanda ,yamamaye mugukora injyana gakondo n’umuziki wa Afurika mu bihangano bye akora.

Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yunamiye abahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Rugamba Sipiriyani, Sebanani Andre na Bizimana Loti bamwe mu bahanzi bari bagezweho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu magambo ye Mani Martin yanditse agira ati” Loti BIZIMANA, RUGAMBA Siprien, SEBANANI Andée, Bamwe mu bahanzi b’ibyamamare bazize uko bavutse mugihe cya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

” Kubibuka Ni inshingano zacu, basize umurage ukomeye w’ibihangano byabo, gusa bagiye Kare, iyo badatsembwa twari kubigiraho byinshi, inganzo yabo izahora iririmbirwa mu mitima yacu, Harabaye ntihakabe! Genocide ntigasubire ukundi.”

Mani Martin mu minsi ishize yegukanye igihembo cy’umuhanzi ukora neza injyana gakondo mu bihembo bya Salax Awards byatanzwe ku nshuro ya 7
Bizimana Loti, Rugamba Sipiriyani na Sebanani Andre bamwe mubahanzi bari ibyamamare bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubu ni ubutumwa Mani Martin yifashishije yibuka abahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger