AmakuruImyidagaduro

Mani Martin agiye kujya mu bitaramo bizenguruka u Buyapani

Mani Martin [Maniraruta Martin] yatumiwe mu bitaramo bitandatu bizenguruka mu mijyi itandukanye yo mu Buyapani.

Ibi bitaramo byiswe “Mani Martin Japan Tour” birimo ibizibanda ku gusakaza ubutumwa bw’amahoro. akazanaririmba mu munsi mukuru w’abana utegurwa na UNICEF .

Mani Martin muri ibi bitaramo kandi azitabira n’ibindi birori azaririmbamo byitwa ‘Rwandaful Summer’ bizitabirwa n’umuryango w’abanyafurika bahatuye by’umwihariko abanyarwanda.

Ibi bitaramo byose byateguwe n’Umuryango udaharanira inyungu uteza imbere uburezi mu Rwanda ‘NPO Think About Education in Rwanda’ uterwa inkunga n’Abayapani.

Uyu muhanzi ukunze kuririmba indirimbo zirimo umudiho wa gakondo nyafurika no gusakaz ubutumwa b’amahoro mu ndirimbo,  aherutse gukorana indirimo ‘Mapenzi’n’itsinda rya Sauti Sol rihagaze neza muruhando rwa muzika nyafurika no mu mahanga.

Mani Martin yanakoranye indi n’umuhanzi witwa Daisuke Katsumata wo mu Buyapani irimo ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger