Amakuru ashushyeImyidagaduro

Mani Martin agiye gutaramira i Rubavu amenyekanisha album ye nshya

Maniraruta Martin[Mani Martin] uri muri gahunda zo kumenyekanisha album ye nshya yise Afro, kuri ubu mu gikorwa cyo kwerekana iyi Album agiye gutangirira mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba.

Iki gikorwa cyo kuzenguruka igihugu cyose Mani Martin yerekana album ye nshya kizatangirira mu karere ka Rubavu tariki 30 Nzeri 2017, iki gitaramo kizakorwa mu buryo bwa live. Uyu muhani azafatanya n’abandi bahanzi nka Yemba Voice, Khalidy, The Same ndetse n’itsinda ry’abanyamuziki ryo ku ishuri ryo ku Nyundo.

Mu butumwa bwe uyu muhanzi yagize ati “Rubavu/Gisenyi  ndaje , Afro tour itangiriye I Rubavu, muri Tayari?? Twaje dutarame bitinde! 100% muzika ya live  ubuzima bwose.”

’Afro’ ni album igizwe n’indirimbo nka ‘Afro’ ikunzwe muri iyi minsi; iyitwa ‘Ndaraye’; ‘Kalibagiza’, ‘Afrika Ndota’, ‘Kinyaga’, ‘Iyizire Chalala’ n’izindi zitandukanye. Ifite umwihariko w’uko igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi enye, Igifaransa, Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili.

Afro ni album ya gatanu ya Mani Martin, ije ikurikira izindi ze zakunzwe zirimo iyo yise Isaha ya 9 yasohotse mu 2007, Intero y’amahoro (2011) n’iyitwa My Destiny yaherukaga gusohora mu 2012.

Mani Martin muri iyi minsi ashyize imbaraga ze zose n’umutima ku gukora umuziki wiganjemo ugaragaza umuco nyafurika, mu mashusho yose aheruka gushyira hanze harimo umwihariko wo kugaragaza ubwiza bw’umuco gakondo kurusha indi mico yo hanze.

Mani Martin agiye gutangira gahunda yo kumenyekanisha album ye yise Afro

Muri iyi ndirimbo ya ‘Afro remix’ yasubiranyemo n’icyamamare cyo muri Uganda ‘Eddy Kenzo’, yifashishije itorero ribyina gakondo ryitwa Inkindi Itatse. Imirimo yo gufata aya mashusho yabaye mu ijroro ryo  ku Cyumweru cyashize, kuri Kwetu Film Institute hanyuma afatanije na Eddy Kenzo bakazakurikizaho ibikorwa byo kumenyekanisha indirimbo yabo hirya no hino ku Isi igihe izaba yagiye hanze.

Eddy Kenzo wakoranye na Mani Martin n’umwe mu bahanzi b’ibihangange bo muri aka karere ka Afurika y’Iburasizuba afite ibihembo bitandukanye mu gihugu cye ndetse no ku rwego mpuzamahanga harimo n’icya ‘Viewer’s Choice Best New International Artist’ kiri mu bitangwa na BET Awards.

Mu cyumweru gishize hafashwe amashusho ya Afro Remix yahuriyemo na Eddy Kenzo

Afro yayitiriye album ye ndetse yayisubiyemo yifashishije Eddy Kenzo

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger