AmakuruImikino

Mangwende uri mu muryango winjira i Burayi yavuze uwo abona nk’umusumbura we muri APR FC

Myugariro Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende ukina inyuma ibumoso muri APR FC, yemeje Eric Rutanga wa Rayon Sports na Muvandimwe JMV wa Police FC nk’abamusimbura neza mu gihe azaba yerekeje ku mugabane w’u Burayi.

Amakuru ahari ni uko uyu musore na mugenzi we Ombolenga Fitina bari bube berekeje mu gihugu cya Serbia mu gihe cya vuba.

Mu gihe abakunzi ba APR FC batangiye kugira impungenge z’abagomba gusimbura aba basore ubwo bazaba bagiye, Emmanuel Imanishimwe asanga Eric Rutanga bahoze bakinana muri APR FC yamusimbura Neza.

Aganira n’itangazamakuru ejo ku cyumweru yagize ati”Bimwe mu bisabwa byarabonetse, hasigaye Visas, umutoza wahoze adutoza yabigizemo uruhare gusa bari babanje kubona amashusho yacu, umutoza ahita nawe agira icyo adufasha”.

Abajijwe ku by’umusimbura we yagize ati”Sinapfa kuvuga ngo APR ndayirangira uyu mukinnyi, gusa hari benshi baza bagakina ku mwanya wanjye kandi neza, abafite amahirwe mbona bo ku rwego rwa APR baza bakansimbura ni Eric Rutanga na Muvandimwe JMv wa Police FC”.

Rutanga uyu Mangwende abona nk’umusimbura we bakinanye muri APR FC mbere yo kuyisohokamo yerekeza muri Rayon Sports kubera kubura umwanya wo gukina.M

Mubiganiro bitandukanye uyu musore yagiye agirana n’ibitangazamakuru bitandukanye, yabajijwe kenshi niba ateganya kugaruka muri APR FC yamureze undi agasubiza ko ibyo kuba yayigarukamo atabiteganya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger