Imikino

Manchester United yandagajwe na Watford, Ole akomeza kujya mu byago

Ikipe ya Manchester United yanyagiwe na Watford ibitego 4-1, bishyira umutoza wayo Ole Gunnar Solskjaer mu byago bikomeye byo kuba yakwirukanwa.

Manchester United yari yasuye Watford kuri Vicarage Road, mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’Abongereza.

Ni umukino iyi kipe y’umutoza Ole yihariye mu bijyanye no gutindana umupira, gusa Watford iyirusha mu buryo bugaragarira buri wese mu bijyanye no kubona uburyo bwinshi bw’ibitego.

Watford yahushije uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibindi bitego, yafunguye amazamu ku munota wa 28 w’umukino ibifashijwemo na Joshua King, mbere y’uko umunya-Senegal Ismaila Sarr ayitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 44.

Igitego rukumbi Manchester United yabonye muri uyu mukino cyatsinzwe n’Umuholandi Donny Van de Beek nyuma gato yo kwinjira mu kibuga asimbura.

Watford yashimangiye intsinzi ku munota wa 90+2 ibifashijwemo na Emmanuel Dennis mbere y’uko Joao Pedro Bonaventure atsinda agashinguracumu ku munota wa 90+6.

Myugariro akanaba Kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire, ntiyarangije uyu mukino nyuma yo kwerekwa ikarita itukura ku munota 69 w’umukino.

Kunyagirwa na Watford byatumye umutoza Ole Gunnar Solskjaer utishimiwe n’abafana ba Manchester United akomeza kujya ku gitutu cyo kuba yakwirukanwa kubera umusaruro mubi.

Kuri ubu nyuma y’imikino 12 ya shampiyona Manchester United imaze gukina, iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 17, nyamara yarashoye umurengera w’amafaranga igura abakinnyi bakomeye nka Jadon Sancho utajya ubona umwanya wo gukina, Raphael Varane na Cristiano Ronaldo.

Manchester United imaze gutsinda imikino itanu yonyine, itsindwa indi itanu ndetse n’ibiri yanganyije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger