AmakuruImikino

Manchester United yakoze amateka yaherukaga ku bwa Sir Alex Ferguson

Abafana b’ikipe ya Manchester United bongeye kugarurira icyizere iyi kipe yabo nyuma yo gutsinda  Cardiff FC ibitego 5-1 mu mukino ya Premier League ibintu yaherukaga mu 2013.

Manchester United yaherukaga gutsinda ibitego bitanu igifite umutoza wayo w’ibihe byose Sir Alex Ferguson. Ibi bitego 5 byatsinzwe na Marcus Rashford,Ander Herrera,Anthony Martial na Jese Lingard watsinze ibitego 2.

Nyuma yo kugenda kwa Ferguson muri 2013,Manchester United yatojwe n’abatoza 3 barimo David Moyes, Louis van Gaal na Mourinho uherutse kwirukanwa ariko bose nta n’umwe wabashije gutsinda ikipe bari bahanganye ibitego 5.

Manchester United  yaherukaga gutsinda ibitego 5  muri Gicurasi 2013 ku mukino wa nyuma wa Sir Alex Ferguson,ubwo banganyaga na West Bromo ibitego 5-5.

Ole Gunnar Solskjaer kuri ubu ufite iyi kipe nyuma yiyirukanwa rya Mourihno yasezeranyije abafana ba Manchester United  kugarura umupira usatira cyane no kubagarurira ibyishimo.

Manchester United  yaherukaga gutsinda ibitego 5  muri Gicurasi 2013 ku mukino wa nyuma wa Sir Alex Ferguson
Twitter
WhatsApp
FbMessenger