Imikino

Man Utd: Henrikh Mkhitaryan ashobora kugenda

Jose Mourinho utoza Manchester United aherutse gutangaza ko buri mukinnyi wese afiteigiciro cye , ibi akaba asa nuwarubivuze  ashaka kumvikanisha ko igiciro cya Henrikh Mkhitaryan cyamaze gushirwa ho ku ikipe yaba imwifuza.

Umunya Arumeniya , Henrikh Mkhitaryan, ntiyigeze atangira umukino Chelsea yatsinzemo Manchester United  kuya 5 ugushyingo , ibi bikaba bica amarenga ko uyu musore ashobora kuva muri iyi kipe dore ko mu mikio 4 iheruka  , uyu musore ntiyigeze agaragara k’urutonde rw’abakinnyi bakoreshejwe.

Mkhitaryan niwe mukinnyi wa gatatu  Mourinho yasinyishije nyuma yo guhabwa imirimo yo gutoza iyi kipe yiyita amashitani atukura aho yaramuguze muri  Borussia Dortmund kuri miliyoni z’Amayelo.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru k’ ucyumweru ubwo Manchester yari igiye gukina n’ ikipe ya  West Brom , Mourinho  yavuze ko niba umukinnyi atishimye muri Manchester united, hakaza amakipe amushaka , yavuze ko bo bareba icyiza ,ati , ntitwabyanga . Nk’umutoza narabibabwiye buri mukinnyi afite igiciro cye.

Mourinho akunze gutanga abakinnyi kandi atari uko badashoboye ahubwo ari uko adashaka kubaha umwanya wo gukina , tubibutse ko mu kwezi kwa Mutarama, Mourinho  yarekuye Memphis Depay ajya muri  Lyon anarekura Morgan Schneiderlin yigira muri  Everton.Sibo gusa kuko yirukanye Rukaku ubwo yari muri Chelsea n’abandi benshi nka Bastian Schweinsteiger  bikaba bivugwa ko na Luke Shaw aashobora gusohoka muri Mnchester United .

Inkuru bijyanye:https://teradignews.rw/2017/12/14/eric-bailly-ashobora-kutazongera-kugaruka-mu-kibuga-vuba/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger