AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Magufuli yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania arusha cyane abo bari bahanganye

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Tanzania, yatangaje ko Dr John Pombe Magufuli wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu yongeye gutorerwa kukiyobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Perezida Magufuli wari uhagarariye ishyaka Chama Cha Mapenduzi (CCM), yatowe n’Abanya-Tanzania babarirwa muri 12,516,252; atsinda amatora ku kigero cya 84.4%.

Uwamukurikiye ni Tundu Lissu wari uhagarariye ishyaka Chadema watowe n’ababarirwa muri 1,933,271 muri 14,830,195 z’abatoye, mu gihe uwa Gatatu ari Bernard Membe w’ishyaka ACT-Wazalendo watowe n’ababarirwa mu 81,129.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Tanzania yagaragaje ko ariya matora atitabiriye, kuko abarenga miliyoni 14.8 bangana na 49.8% by’abari biyandikishije banze kuyitabira.

Ni umubare munini cyane ugereranyije no muri 2015 aho abanze kwitabira amatora bari 39% ba miliyoni 25 zari ziyandikishije mu matora.

Uretse Magufuli watangajwe nka Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yatangajwe nka Visi Perezida wa kiriya gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger