AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ibyagenderwaho kugira ngo Siyansi itere indi ntambwe muri Afurika

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, asanga hakwiye kwimakazwa uburinganire mu rwego rwa siyansi ku mugabane w’Afurika nk’imwe mu ntambwe zo kubyaza umusaruro ukwiye uru rwego bikajyana no guhanga udushya.

Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutanga igihembo kizwi nka “Prix Galien Afrique 2021”, wabereye i Dakar muri Senegal. Ni ibihembo bigamije gushimira indashyikirwa mu guhanga udushya mu rwego rwa Siyansi ku mugabane w’Afurika.

Yagize ati: “Siyansi n’ubushakashatsi ni intambwe iganisha ku iterambere ry’ikoranabuhanga, ariko tuzagera ku ntego zacu mu bijyanye n’ubuzima mu gihe buri wese abigizemo uruhare kandi kudaheza abategarugori bikwiye gushyirwa imbere.”

Abahembwa muri Prix Galien ni abashakashatsi, ibigo n’inganda z’imiti mu nzego za Leta n’iz’abikorera bifite gahunda, serivisi, ibicuruzwa by’imiti, ubuvuzi n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu buvuzi cyangwa ibikoresho bishya byinjijwe ku isoko ry’Afurika bikagira uruhare mu guhindura ubuzima n’imibereho y’abaturage.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko “gushyigikira ubwo budasa bidateza imbere indangagaciro z’uburinganire gusa, ahubwo binazamura ubumenyi mu bya siyansi kandi bituma habaho guhanga udushya twinshi.”

Madamu wa Perezida wa Repubulika kandi yashimye imbaraga z’abahanga mu bya Siyansi bose bo muri Afurika, asaba ko hakomeza ubufatanye muri urwo rwego kugira ngo umugabane urusheho kuba mwiza.

Ati: “Tugomba kuvumbura ukuri kwacu mu bumenyi dukoresheje uburyo bwacu, urugero nk’ubufatanye buherutse gukorwa mu gutanga inkingo mu Rwanda na Senegal bifungura inzira nyinshi za siyansi n’urwego rw’imiti imiti ku mugabane w’Afurika”.

Ibyo bihugu uko ari bibiri ndetse n’Afurika y’Epfo byagaragajwe nk’ibihugu bizaba ibyicaro bikuru byo gukorera inkingo ku mugabane w’Afurika, nka bumwe mu buryo bwo gufasha Afurika kwihaza mu gukora inkingo.

Ati: “Kubera iki umugabane wacu wakomeza kwibasirwa n’ingaruka z’ibyorezo udashobora guhagarika kubera kubura ibikorwa remezo biteye imbere mu buvuzi? Kubera iki twakomeza gutega amaboko abafatanyabikorwa bacu bo hanze ngo tubone ibikoresho by’ubuvuzi n’ingorane bitera nkuko twabibonye muri iki cyorezo cya COVID-19?”

Muri uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Perezida wa Senegal Macky Sall, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr Tedros Adanom Ghebreyesus n’abandi, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwihatiye guteza imbere ubumenyi bufasha guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima no kwishakamo ibisubizo bifasha gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda.

Yatanze urugero ku bushakashatsi bwerekanye uruhererekane rw’ihungabana ku bakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwafashije kuvura indwara zitandukanye bityo abarokotse Jenoside n’ababakomokaho bakabasha kugira ubuzima bwiza badaheranwe n’amateka mabi.

Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko ubumenyi n’ubushakashatsi ari ishingiro ry’iterambere ry’ikoranabuhanga, bityo kugenda muri icyo cyerekezo bikazafasha Afurika kugera ku cyerekezo yifuza mu rwego rw’ubuzima, abazabaho mu binyejana bizaza bakazagira ubuzima bwiza.

Madamu Jeannette Kagame yongeyeho ko Afurika ikwiye gukomeza kunga ubumwe nk’uko ikomeje kubigaragaza mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 kuko ubuzima bwiza bwa buri wese ku giti cye ari bwo buzatuma buri wese amererwa neza.

Yagize ati: “Ibihe nk’ibi ni byo bigena ahazaza tuzaraga abazadukomokaho nituramuka twigiye ku mateka tukubakira iterambere ryacu ku bushakashatsi mu bumenyi. Tugomba gukomeza ubufatanye n’ubumwe twakomeje kugaragaza imbere y’icyorezo cya COVID19 kuko kubaho neza kwa buri wese ari ko kuzatuma abantu bose bamererwa neza.”

Igihembo cya Prix Galien Afrique gitangwa mu rwego rwo gushimira abashakashatsi, abahanga n’ibigo byakoze ubushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi n’imiti bifasha guteza imbere urwego rw’ubuzima muri Afurika.

Inkuru ya Imvaho nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger