AmakuruAmakuru ashushyeUbureziUbuzima

Madamu Jeanette Kagame yatumiwe mu nama ngishwanama ya Kaminuza ikomeye mu by’ubuzima

Madamu Jeanette Kagame yatoranyijwe na Kaminuza Mpuzamahanga mu by’ubuzima(The University of Global Health Equity (UGHE) yatoye ngo abe Umuyobozi wungirije w’Inama ngishwanama y’inararibonye z’Abanyafurika yiswe African Advisory Board.

Madamu Jeanette Kagame yatowe ari kumwe na Professor Senait Fisseha, ushinzwe ibikorwa by’ikigo Buffett Foundation ku rwego rw’isi(Director Global Programs),

Kaminuza Mpuzamahanga mu by’ubuzima(The University of Global Health Equity (UGHE) isanzwe ifite icyicaro mu Rwanda.

Umurimo abagize Inama nginshwanama y’iriya Kaminuza bazakora ni munini kandi ufite akamaro cyane kubera ko bagomba gukora uko bashoboye abaturage b’Afurika bakabona serivisi z’ubuzima, zitabahenze cyane.

Bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo abatuye Afurika babone serivisi z’ubuzima zigezweho kandi ibyinshi mu bisubizo by’ibibazo bafite mu rwego rw’ubuzima bakabyishakamo.

Ibi bazabikora binyuze mu gufatanya n’abakuru ba za Kaminuza zigisha iby’ubuzima, abakuru b’ibigo by’ubushakashatsi mu by’ubuzima ndetse no kungurana ibitekerezo n’abafata ibyemezo bya Politiki muri rusange.

Kubera ko umutwe umwe wigira inama mbi, abagize iriya Nama ngishwanama bazafatanya n’abandi bahanga mu rwego rw’ubuzima bakorera hirya no hino ku isi kugira ngo babunganire mu bitekerezo hagamijwe kunoza imigambi n’ibikorwa byo guteza imbere ubuzima bw’abatuye Afurika muri rusange.

Muri iki gihe cy’icyorezo COVID-19, abatuye Afurika bari guharanira kugira inganda zabo zikora inkingo, ibi bikaba biri gukorwa mu rwego rwo kwirinda ko mu gihe kiri imbere, abatuye Afurika bazongera gusigara inyuma mu kubona inkingo bategereje ko zizava ahandi

Kugira ngo iyi ntego igerweho, birasaba ko Afurika igira abahanga mu butabire, mu bwubatsi no mu zindi nzego bahagije kandi bafite ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga bwo kubaka inganda zikora inkingo no kuzirinda igihe kirekire.

Kaminuza Mpuzamahanga mu by’ubuzima(The University of Global Health Equity (UGHE)

Abanyarwanda baca umugani ngo ‘Uwiga aruta uwanga’.

Iyi niyo mpamvu abo muri iriya Kaminuza mpuzamahanga mu by’ubuzima bateganya kuzakorana n’urubyiruko n’abandi bantu bakuru kugira ngo abatuye Afurika barusheho kongera ubumenyi, haba mu kwirinda indwara no kuzivura.

Mu ijambo yavuze ubwo yakirwaga mu bagize iriya Nama ngishwanama, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ‘guha abantu serivisi z’ubuzima igihe bazikeneye kandi nta kuzarira…bivuze kubaha agaciro bakwiye.’

Kaminuza Mpuzamahanga mu by’ubuzima(The University of Global Health Equity (UGHE), iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu Karere ka Butaro.

Madamu Jeanette Kagame yatoranyijwe na Kaminuza Mpuzamahanga mu by’ubuzima(The University of Global Health Equity (UGHE)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger