AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Madame Jeanine Anez niwe ugiye kuyobora Bolivia by’agateganyo nyuma y’ubwegure bw’uwari president

Umugore witwa Jeanine Anez niwe ugiye kuyobora Bolivia by’agateganyo nyuma y’uko uwari president wayo yeguye ku bushake.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Leuters’ bimaze gutangaza ko Jeanine Anez yatangaje ko ariwe president wa Bolivia ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga ry’iki gihugu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Brazil abinyujije kuri Twitter ye yashimiye Madame Anez kuba ari we ugiye kuyobora Bolivia muri iki gihe kandi avuga ko yizeye ko azagarura amahoro muri iki guhugu kimaze igihe mu midugararo.

Jeanine Anez Chavez yavutse taliki ya 13 Kanama 1967, akaba yari asanzwe mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu umutwe wa Sena akaba n’umwe mu banyamuryango b’ishyaka “Beni” ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Bolivia.

Mu bitekerezo byose yatangaga byumvikanagamo kudashyigikira President Evo Morales kuri ubu wahungiye muri Mexique.

Bolivia ni kimwe mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo bakunze kwita “Amerique Latine”. Umurwa mukuru wacyo ni Sucre naho ikicaro cya Guverinoma kikaba La Paz.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger