AmakuruAmakuru ashushye

Madam Marie Immacule yavuze uko atatunguwe n’ibyabaye muri Miss Rwanda akomoza no kuri Muheto

Madam Marie Immacule yagaragaje ko atayunguwo n’ibimaze iminsi bigaragaye mu irushanywbrya Miss Rwanda anagaragaza impamvu nyamukuru ashingiraho yo kuba ibyo bintu atarabifashe nk’agashya.

Marie Immacule ubusanzwe umenyerewe cyane kuvuga amagambo y’ubwenge ku bibera muri iyi societe akaba ari n’umuyobozi ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane gakorerwa abagore ndetse aharanira n’uburenganzira bw’abana n’abagore, yatangaje ko ibintu byabereye muri miss Rwanda bitigeze bimutungura.

Ni mu kiganiro yagiranye na Ukwezi Tv aho yavuze ko impamvu atatunguwe ari uko miss Rwanda ari abanyarwanda bayirimo, kandi abanyarwanda bakaba bari muri iyi societe turimo, noneho societe turimo akaba ariko iteye ati” muri miss Rwanda ni abanyrwanda barimo, kandi batuye muri iyi societe kandi societe turimo niko iteye, niyo mpamvu ntatangaye cyane”.

Yavuze ko cyakora aramutse ariwe ufata icyemezo ko miss Rwanda yakomeza gukora cyangwa se igahagarara, we icyemezo cye nuko miss Rwanda itakongera gukora, avuga ko hari abantu yumvise barimo kuvuga ko miss Rwanda ari ikintu gikomeye cyane ndetse kimaze kugera kure cyane ati” kimaze kugera kure hehe? Kure hangana gute? Kimaze kugera mu birometero bingahe?”.

Madam Immacule yavuze ko kandi ashaka gushinganisha ibendera ry’u Rwanda kuko ni iryacu twese nk’abanyarwanda, bityo abantu bagenda bavuga ko bari kuzamura ibendera ry’u Rwanda ntago byagakwiriye kuba, kuko ngo atumva uburyo umuntu ajya kuzamura ibendera ry’u Rwanda yambaye hafi ubusa imbere kuri plage ati” ese buriya u Rwanda nirwo ruba rugiyeyo? Ubu biriya ni u Rwanda rubimurika? Kujya kumurika ibendera ry’u Rwanda wambaye bikini kuri plage? Ntago njyewe mbyibonamo, kandi ririya bendera ndyibonamo, ndarishinganishije rero”.

Madame Marie Immacule yavuze kandi ko uretse kuba haraburaga ibimenyetso gusa kugira ngo ibintu bigaragare, kubera ko abana b’abakobwa baba muri miss Rwanda ntago batangaga amakuru yuzuye, ngo kuko hari n’uwazaga gutanga amakuru ariko yagera hagati ntiyongere kugaragara, ari nayo mpamvu ashimira cyane Muheto, kubera ko ahanini abatangaga amakuru muri miss Rwanda ari abavuyemo batageze ku ikamba, ariko Muheto we akaba yarahageze akanatanga amakuru.

Yakomeje avuga ko uretse kuba barakwaga ruswa, ariko harimo n’ihohoterwa (harassment), kubera ko nk’uko byumvikanye mu kiganiro Muheto yagiranye na Prince kid, kuko nubwo abantu bahakana ko amajwi Atari aye ariko asanzwe ayazi, byumvikanaga ko ameze nk’umuntu urimo kumuhatiriza kumuha ibyo ashaka ati” ese ubundi niba umuntu aguhakaniye uba umushakaho iki?’’. Reka tubibutse ko ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa 5 aribwo urubanza rwa prince kid rwari ruteganijwe, ariko ageze mu rukiko bamaze kumusomera ibirego aregwa bahita barusubika kubera ko umwunganira mu mategeko atabashije kuhagerera igihe. Tuzajya tubagezaho uko byagenze kugeza igihe bizarangirira. Ntucikwe n’andi makuru.

Inkuru yabanje

Bwa mbere perezida Kagame yavuze kuri Miss Rwanda yajemo ibibazo by’ingutu

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger