Imyidagaduro

M.Irene yavuze uko Uncle Austin yaguwe gitumo ariguca inyuma umukunzi we akamubaza ikibazo gitangaje

Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda Murindahabi Irene yavuze inkuru isekeje y’ukuntu umuhanzi ukunzwe na benshi Uncle Austin yaguwe gitumo ariguca inyuma umukunzi we akavuga amangambure.

Uyu muhanzi Uncle Austin usanzwe ari n’umunyamakuru wabigize umwuga, akunze kurangwa n’udushya twinshi mubyo akora byose ari natwo tumufasha gususurutsa abamwumva n’abamukurikira umundi ku w’undi.

Asa n’utera amashengo, M.Irene yateye sitori y’ukuntu Uncle Austin yigeze guca inyuma umukobwa bakundanaga hanyuma ibyari ibyishimo bikavamo amazi y’ibisusa avanze n’urwenya rwuje ubwoba no kwiyumanganya.



Irene yagize ati:”Igihe kimwe Uncle Austin yigeze guca inyuma umukobwa bakundanaga maze umukobwa aza kubimenya araoerereza aza kumenya aho gahunda irikubera ajyayo amugwaho ngo”Baaaa!!!” Austin akimukubita amaso ati”Bebe uzanye na gift se cyangwa ni siripurize(Surprise) gusa”😂

Ubundi ntibisanzwe ko umukunzi wawe yagufatira mu gikorwa nk’iki ukabona icyo umubwira kabone nubwo waba uri umunyamahane gute akenshi umutima urakurya ukaruca ukarumira ukemera ikije.

Irene yakomoje kuri aka kantu gakomeje gusetsa benshi ku mbuga nkoranyambaga,mu kiganiro yagiranye na Thechoicelive,mu kiganiro yahiranye na mugenzi we Philpeter bajoze bakorana mbere y’uko M.Irene asezera akajya mu bindi.

Iyi nkuru yayigarutseho asa nushaka gusetsa ababakurikiye dore ko kugeza nanubu ukabonye wese ariguseka kakahava. Reba Video uciye kuri Link ya Instagram ikurikira:

Emeza hano urebe Videwo👉https://www.instagram.com/reel/CfGwOhDg93V/?igshid=YmMyMTA2M2Y=

Twitter
WhatsApp
FbMessenger