AmakuruImyidagaduro

Lupita Nyong’O na musaza we bibasiwe n’abamagana ubutinganyi

Icyamamare mu gukina filime , umunyakenyakazi Lupita Nyong’o na musaza we Junior Nyong’o, bibasiwe bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga babanenga ko bigize abatinganyi.

Uwitwa Jam Rick, abinyujije kuri Twitter, yibasiye Lupita na Junior Nyong’o avuga ko imyitwarire yabo mibi yo kuryamana n’abo bahuje igitsina ariyo izahitana ise ukomeje kurembywa na kanseri.

Yagize ati “Umuhungu wa guverineri wa Kisumu, Anyang Nyong’o yigize umugore, naho umukobwa we yigize umugabo! Ibi ni ibiki?… agahomamunwa. Ikigaragara bafashe umwanzuro wo guhuhura umuzehe wabo washenjaguwe na kanseri!”

“Amafaranga yo muri iki gihe ni umwanda rimwe azana n’ibibazo, nakwemera nkapfa aho kugira ngo mbeho mbona abana banjye bigana iyi mico mibi y’abazungu.”

Ise wa Lupita Nyongo na Junior Nyong’o, Anyang Nyong’o ni guverineri w’intara ya Kisumu muri Kenya, yigeze no kuba Minisitiri w’Ubuzima w’icyo gihugu. Abana na kanseri ya Prostate, kamwe mu duce tugize ubugabo..

Junior Nyong’o, umukinnyi w’amakinamico akaba n’umuririmbyi, we ntahakana ko ari umutinganyi, ahubwo yasubije uwo mugabo ko adakwiriye guhangayikisha n’amahitamo ye.

Ati “Wabuze n’imbaraga zo kubinyibwirira. Nibura nanjye mbayeho ubuzima bwanjye, ndikunda kandi nifitiye ikizere wowe urota gusa.”

Lupita Nyong’o azagaragara muri filime, Star Wars: The Rise of Skywalker izasohoka mu mpera z’uyu mwaka

Lupita Nyong’O we ntacyo yigeze atangaza kuri ibi bivugwa guse akunze kugaragara yasohokanye na Jannelle Monae mu birori bitandukanye muri Amerika akaba ariwe bakeka ko bari mu rukundo.

Muuri iyi minsi haravugwa amakuru ari mu rukundo n’umuhanzi w’icyamamare Janelle Monae w’umutinganyi.
Nyuma yo gusohokana mu birori bya Metgala nibwo byatangiye gukwirakwizwa ko Lupita Nyong’o nawe yaba ari umutinganyi
Junior Nyong’o avuga ko atewe ishema n’uko abayeho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger