Luka Modric wa Real Madrid yemeye amezi 8 y’igifungo

Luka Modric ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Real Madrid yemeye icyaha cy’uko yanyereje imisoro ndetse yemeranya n’ubushinjacyaha amezi 8 y’igifungo kigomba gukurwaho.

Ikinyamakuru Mundo cyo mu gihugu cya Espagne cyavuze ko Modric yahawe amahirwe yo gusimbuza iki gifungo kwishyura amande angana n’ibihumbi 54 by’ama Pounds

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize byari byatangajwe ko we na mugenzi we Dejan Lovren ukiinira Liverpool bashobora kumara imyaka itanu mu buroko.

Modric w’imyaka 33 unaheruka gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’igikombe cy’isi cya 2018, yashinjwaga kunyereza imisoro y’amafaranga yagiye akorera yamamaza ingana n’ibihumbi birenga 783 by’ama Pounds. Bivugwa ko uyu musore yanyereje aya mafaranga hagati ya 2013 na 2014 yifashishije company yo mu gihugu cya Luxemburg.

Iyi company izwi nka Ivano, S.A.R.L yitiriwe Ivano, umuhungu wa Modric ikaba inagenzurwa n’umugore we Vanja Bosnia.

Abayobozi bo mu gihugu cya Espagne bamenye amakuru y’uko Modric yanyereje iyi misoro, nyuma yo gutungirwa agatoki na bamwe mu bayobozi bo muri Isle of Man(Izina ry’ikirwa), aba bakaba bari mu bafashije Modric kunyereza aya mafaranga.

Comments

comments