AmakuruImikino

Luka Modric uheruka kwegukana Ballon d’Or yanenze Cristiano Ronaldo na Leo Messi

Umunya-Croatia Luka Modric ukinira Real Madrid, yanenze cyane Cristiano Ronaldo na Lionel Messi banze kwitabira ibirori aheruka kwegukaniramo Ballon d’Or itangwa n’ikinyamakuru France Football.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Modric yaciye agahigo kari kamaze imyaka 10 gafitwe na Lionel Messi cyo kimwe na Cristiano Ronaldo; aho muri iyi myaka yose aba bagabo bagiye bazigabana kuva muri 2008.

Modric yanenze aba bagabo babiri bibitseho Ballon d’Or 10 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Sportske.

Yagize ati”Sinshobora kumenya impamvu batitabiriye umuhango watangiwemo kiriya gihembo (Ballon d’Or). Ni amahitamo yabo. Gusa ntabwo byumvikana. Ndabeshya? Byumvikana ko amajwi n’ibihembo bigira agaciro kuri bo iyo ari bo batsinze.”

Yongeyeho ati”Ni ukutabanira bakinnyi bagenzi babo n’ababatoye mu myaka 10 ishize. Ni no kutabanira bafana n’umupira w’amaguru muri rusange. Gusa abantu bakora ibyo bumva bakwiye gukora.”

Luka Modric yavuze ko Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ari abakinnyi b’ibitangaza bayoboye isi mu myaka 10 ishize kuko byasaga n’aho bari muri shampiyona yabo bwite. Gusa ngo ibi ntibisobanura ko abagombaga gutora muri uyu mwaka bagombaga kwirengagiza ibyagezweho bigenderwaho hatangwa Ballon d’Or.

Asanga icyakorwa kugira ngo aba bagabo bazabashe kwitabira ibirori bya Ballon d’Or mu myaka iri imbere ari uko bahabwa ibihembo byose kugeza basezeye muri ruhago.

Modric amurikira Ballon d’Or abafana ba Real Madrid.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger