AmakuruImikinoUrwenya

Lucky Fire yasabiye ikipe atoza kumanurwa nyuma yo kwandagazwa na AS Kigali

Umuhanzi Dusabimana Emmanuel uzwi nka Lucky Fire wamaze kwinjira muri kariyeri y’ubutoza, yatangiye gusabira ikipe atoza kwisubirira mu kiciro cya kabiri nyuma yo kunyagirwa na AS Kigali mu mukino wa shampiyona y’abari n’abategarugori.

Dusabimana uzwiho kuririmba indirimbo zisekeje, gukina amafilimi ndetse no kuba umuvuzi gakondo kuri ubu atoza ikipe ya AS Kabuye yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri.

Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’ikiciro cya mbere iyi kipe yakinnyeku wa gatandatu w’icyumweru gishize, yanyagiwe na AS Kigali ifite igikombe cya shampiyona giheruka ibitego 6-0.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutsindwa bene kariya kageneni, Dusabimana Emmanuel uzwiho gutwenza abantu yavuze ko niba batangiye batsindwa ibitego 6-0 bisobanuye ko n’andi makipe azaza agahondagura Kabuye atoza ibitego byinshi, biyo asaba ko icyiza ari ugusubizwa mu kiciro cya kabiri.

Ati” Uyu munsi dutsinzwe na AS Kigali ibitego 6-0, ejo bundi tuzakina na Kamonyi na yo idukubite 6-0, Scandinavia na yo ize idutsinde 20-0… Ikiza ni uko twakwisubirira mu kiciro cya kabiri.”

Ku bwa Lucky Fire ngo nta kuntu AS Kigali AS Kigali yaba yarabanyagiye ibitego 6-0 ngo barusyeho imbere y’andi makipe bazahura na yo. Muri rusange asanga iyi kipe anabereye itari ku rwego rwo guhangana n’amakipe yo mu kiciro cya mbere.

Dusabimana avuga kandi ko yongeye abakinnyi batanu mu kipe ye ngo baze gufasha abari basanzwe, gusa aba yongeyemo akaba asanga ntaho batandukaniye n’abo yari asanganywe muri iyi kipe yishingiye.

Asanga ikiza ari ukwisubirira mu kiciro cya kabiri bakitwarira ibikombe byaho.

Dusabimana asanisha ugutsindwa kw’ikipe ye n’ubwiyemezi bw’abakinnyi be babonye batwaye igikombe cy’ikiciro cya kabiri bakumva babaye abakongwe, ndetse n’ikipe ya AS Kigali ifite ibya ngombwa nkenerwa byose byo mu kibuga birimo imbaraga, guhanahana umupira ndetse n’imyitozo ihagije.

Abakinnyi ba AS Kabuye ya Lucky Fire bishimira igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri.
Dusabimana Emmanuel, Umutoza wa AS Kabuye.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger