AmakuruAmakuru ashushye

Louise Mushikiwabo yavuze ibyo azibandaho naramuka atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo yavuze byinshi kuri kandidatire ye mu kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Icyifuzo cya Louise Mushikiwabo cyo gushyiraho kandidatire ye cyavuzwe cyane muri uyu mwaka gishyikigikirwa na Perezida Paul Kagame ndetse na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron. Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko yabiganiriyeho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse ko ashyigikiwe cyane n’ibihugu byinshi biri muri uyu muryango.

Yagize ati “Twabonye igihe cyo kubiganiraho na Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi. Dufite ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika, i Burayi na Aziya n’ibindi bidushyigikiye byifuza ko u Rwanda rwafata uyu mwanya. Hari inyungu z’umuryango n’izacu nk’abanyamuryango ariko harimo no kuwuteza imbere turebeye aho ibihe bigeze muri iki gihe.”

Louise Mushikiwabo yavuze ko naramuka atowe hari ibyi azibandaho akemura bikomeje kuba ikibazo gikomeye ku bihugu bitandukanye biri muri uyu muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa(OIF) birimo ibibazo by’ abimukira ndetse n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi cyane ibijyanye no gushakira imirimo urubyiruko mu bihugu byacu kuko hari ibibazo byinshi tugenda dusangira. Ikindi kibazo kinkora ku mutima ni icy’Abanyafurika b’abimukira bahora bambuka bagana mu Burayi. Abenshi bashiriye mu Nyanja ya Méditerranée, kiriya ni ikibazo gikomeye kandi kireba ibihugu byinshi biri muri OIF, mbona dukwiye kugiha umwanya tukagitekerezaho. Ibyo ni bimwe byihutirwa mbona mfitiye ubushake n’ubushobozi. Ntabwo Umunyamabanga Mukuru ari we ukora akazi wenyine kuko agafatanya n’abandi”

Mushikiwabo umaze imyaka icyenda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ahanganye n’Umunyacanada Michaëlle Jean usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu 2014.

Amatora yo gutora uzaba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) azabera mu  nama ya OIF izabera Erevan muri Armenia ku wa 11-12 Ukwakira uyu mwaka. Mu mwaka wa  1970 nibwo Uyu muryango wa Francophonie washinzwe , ukaba uhuza ibihugu bivuga Igifaransa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Louise Mushikiwabo, wiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa(OIF)

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger