AmakuruAmakuru ashushye

Louise Mushikiwabo yakiriwe i Kinshasa na Perezida Felix Tshisekedi

Louise Mushikiwabo,Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.  i Kinshasa yakiriwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Mu ruzinduko Louise Mushikiwabo yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ibitangazamukuru byo muri RDC byatangaje ko ibiganio yagiranye na Perezida mushya wa Congo Felix Tshisekedi byamaze isaha imwe.

Mushikiwabo yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Bruno Tshibala. Kuri uyu wa Gatanu kandi yahuye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Abaprotestanti ya Congo, APC, aho agomba guhura n’abacuruzi b’abagore bashamikiye ku rugaga rw’abikorera, Fédération des Entreprises du Congo (Fec).

Biteganyijwe ko Mushikiwabo azasoza uruzinduko rwe i Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu.Mu butumwa OIF yanyujije ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko “Mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cya Francophonie, LMushikiwabo yageze i Kinshasa ku munsi w’ejo, mu gihugu kinini ku Isi mu bikoresha Igifaransa, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yakiriwe neza cyane na Perezida Félix Tshisekedi.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger