AmakuruAmakuru ashushye

Louise Mushikiwabo yahuye n’uwo bahataniye kuyobora Ubunyamabanga bwa OIF

Louise Mushikiwabo, yahuye na Michaëlle Jean umunya-Canada bahataniye kuyobora Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa,( OIF)

Aba bakandida bombi bahuriye mu musangiro wa ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, batumiwe na mugenzi wabo wa Arménie, Zohrab Mnatsakanyan. i Erevan muri Arménie ahagiye kubera inama y’inteko rusange ya 17 ya OIF.

Biteganyojwe ko ku wa 12 Ukwakira ari bwo hazamenyekana uwatorewe umwanya wo kuyobora umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa,( OIF).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ashyigikiwe n’ibihugu 29 bya Afurika biba muri uyu muryango hakiyongeraho ibindi byo hanze y’umugabane w’Afurika Louise Mushikiwabo yagiye ageramo yiyamamaza.

Louise Mushikiwabo avuga ko naramuka atowe azazamura ururimi rw’Igifaransa, azahanga imirimo mu rubyiruko, azongerera umuryango wa OIF icyizere ugirirwa hakabaho no gusangizanya ubunararibonye.

Uyu musangiro wahuje ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu biri muri OIF bahuriye muri Arménie

Minisitiri Mushikiwabo na Michaëlle Jean 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger