Amakuru ashushye

Louis van Gaal watoje amakipe y’ibigugu i Burayi ategerejwe mu Rwanda

Aloysius Paulus Maria van Gaal OON (Louis van Gaal) watoje amakipe y’ibigugu i Burayi, umuririmbyi w’Umunyamerika Ne-Yo, umukinnyi Tony Adams wakanyujijeho muri Arsenal n’umuhanzi nyarwanda uba muri Amerika, Ngabo Meddy bategerejwe mu Rwanda aho batumiwe mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi.

Van Gaal utegerejwe mu Rwanda yatoje amakipe akomeye i Burayi nka Manchester United ifite abafana batari bake hano mu Rwanda, FC Barcelona, Ajax, Bayern Munich n’ikipe y’igihugu y’ubuholandi.

Umuyobozi Ushinzwe ubukerarugendo mu kigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB), Belise Kariza yatangaje aya makuru mu kiganiro n’Abanyamakuru gitegura biriya birori Ngarukamwaka bizabera mu Karere ka Musanze.

Belise Kariza yavuze ko ibiro byo kwita abana b’ingagi by’uyu mwaka bizagaragaramo udushya twinshi turimo abashyitsi bakomeye barimo abasanzwe ari ibirangirire ku Isi.

Umuhanzi w’Umunyamerika uririmba injyana ya R&B azamanukana n’umunyarwanda Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy baze kwita Ingagi mu birori bizabera mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi tariki ya 06 Nzeri.

Aba bombi bukeye bwaho bazakora igitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali cyo kwishimira ibi birori bibumbatiye ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Kwinjira mu gitaramo kimwe kizabanziriza umuhango wo Kwita Izina kizwi nka Gala Dinner, abantu 10 bazajya bishyura 2000 USD ku meza, abantu babiri (couple) bishyure ibihumbi 230 Frw, mu gihe umuntu ku giti ke azishyura ibihumbi 137 Frw.

Naho igitaramo kizaba nyuma yo kwita Izina ku wa 07 Nzeri, tike ya VVIP ni ibihumbi 50 Frw, VIP ikaba ibihumbi 25 Frw naho ahasigaye hose bikaba 15 000 Frw.

Mu birori byo kwita izina kandi hazaba hari abakinnyi n’abahoze baconga ruhago n’abandi bakomeye mu mupira w’amaguru ku isi barimo Louis Van Gaal watozaga Manchester United na Tony Adams wakanyujijeho muri Arsenal.

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kumenyekana ku isi kubera imibyinire ye, na we azaba ari mu bazita izina umwe mu bana b’ingagi.

Abana b’ingagi bateganyijwe kwitwa amazina ni 25 bavutse nyuma y’uko abandi bana biswe umwaka ushize.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger