AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Liverpool ifashijwe na Xherdan Shaqir yihanije Manchester United

Ikipe ya Liverpool yatsinze Manchester United basanzwe barebana ay’ingwe, binayifasha gusigasira umwanya wa mbere muri shampiyona y’Abongereza. Umusuwisi Xherdan Shakir winjiye mu kibuga asimbura ni we wakoze kuri Manchester United.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa 17 wa Premier league. Ni umukino wabereye Anfield ku kibuga cy’ikipe ya Liverpool.

Manchester United yatangiye guca amarenga yo gutsindwa umukino utaratangira, nyuma yo kugira ibyango ikavunikisha Chris Smalling wagombaga kubanza mu kibuga. Uyu musore yavunitse ubwo amakipe yombi yari ari kwishyushya birangira ahaye umwanya Eric Bailly.

Umukino ugitangira, Liverpool yotsaga igitutu cyinshi Manchester United. Iyi kipe y’umutoza Jurgen Klopp yafunguye amazamu ku munota wa  24 ibifashijwemo n’Umunya-Senegal Sadio Mane. Manchester United yaje kwishyura iki gitego ku munota  wa 33 ibifashijwemo na Jesse Lingard.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Liverpool yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino icana umuriro kuri Manchester United, gusa ubusatirizi bwayo bukananirwa kubyaza umusaruro uburyo bwinshi bwagiye bubona imbere y’izamu rya David de Gea.

Byabaye ngombwa ko umutoza Klopp akora impinduka, avana mu kibuga Naby Keita yiniza Xherdan Shaqir. Hari ku munota wa 70.

Uyu Musuwisi yahemukiye cyane umutoza Jose Mourinho n’abasore be kuko yahise abatsinda ibitego bibiri byihuse. Icya mbere yakibonye akimara kugera mu kibuga, icya kabiri agitsinda ku munota wa 80 w’umukino.

Gutsinda uyu mukino byafashije Liverpool kwisubiza umwanya wa mbere wari wararanwe na Manchester City, ubu ikaba iyoboye Premier league n’amanota 45. Ikurikiwe na Manchester City ifite amanota 44.

Mu yindi mikino yabaye; Arsenal yatsinzwe 3-2 na Southampton, mu gihe Chelsea yatsinze Fulham 2-1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger