AmakuruImyidagaduroUmuco

Live: Miss Rwanda 2019: Abakobwa 6 batsindiye guhagararira umujyi wa Kigali?-AMAFOTO

Urugendo rwo gutora abakobwa bazahagararira intara zitandukanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rurashyirwaho akadomo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukuboza 2018 hatorwa abakobwa barahagararira umujyi wa Kigali.

Ni igikorwa kigiye kubera mu mujyi wa Kigali muri Hill Top Hotel mu gihe iminsi isigaye ngo Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ahe ikamba umukobwa uzamusimbura .

Hamaze gutorwa abakobwa 31 bazahagararira intara 4 zigize igihugu cyose, hatowe 5 bazahagararira intara y’Amajyaruguru mu gikorwa cyatangiriye i Musanze, i Rubavu hatorwa 6 bazahagararira intara y’Uburengerazuba, i Huye hatorwa 10 bazahagararira intara y’Amajyepfo na Kayonza hatorwa abakobwa 10 bazahagararira intara y’Uburasirazuba. Kuri aba hagiye kwiyongeraho abarahagararira umujyi wa Kigali.

Abahagarariye intara y’Amajyaruguru ni Teta Mugabo Ange Nicole wari wambaye nimero 2 Kabahenda Ricca Michaelle wari wambaye nimero 10 Gaju Anitha wari wambaye nimero 4 Ishimwe Bella wari wambaye nimero 9 Munezero Adeline wari wambaye nimero 6.

Abatsindiye guhagararira intara y’Uburengerazuba ni Uwimana Triphine Mucyo (No 2),  Mutoni Deborah (No 11) ,  Igihoizo Mireille (No 6) 4, Uwase Aisha (No 12) , Tuyishime Vaness (No 9) , Mwiseneza Josiane (No 1).

Abatsindiye guhagararira intara y’Amajyepfo ni Uwase Nadine No.7 , Uwihirwe Roseylene No.16 , Umukundwa Clemence No.5,  Mutoni Oliver No.10,  Uwase Muyango Claudine No.2 , Niyonsaba Josiane No.18,  Teta Fabiola No.15,  Umurungi Sandrine No.9,  Uwicyeza Pamella No.11  na Tuyishimire Vanessa No.20.

Abatsindiye guhagararira intara y’Uburasirazuba ni Queen Peace (No 27), Uwihirwe Yasipi Kasmir (No 3),  Murebwayire Irene (No 24), Mukunzi Teta Sonia (No 7) , Igihozo Darine (No 20), Inyumba Charlotte (No 8), Bayera Nisha Keza (No 19), Mutesi Nadege (No 11), Higiro Joally (No 16) na Mugwaneza Emelyne (No 12)

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe n’imodoka nshyashya.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Kurikira umunota ku munota uko hano i Kigali bagiye kurushanwa

Saa 14:00: Abakobwa bari kugera ahagiye kubera ijonjora, bari mu gikorwa cyo kubapima uburebure no kureba ni ba bujuje ibisabwa ngo binjire mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Bari kubapima uburebure…..uburebure buri mu bigenderwaho cyane kugira ngo umukobwa yemererwe kwinjira mu irushanwa

Babanza kwandika imyirondoro yabo

Abakobwa baje guhatanira guhagararira Umujyi wa Kigali

Uwemererwa kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda ni umukobwa uri hagati y’ imyaka 18 na 24, yararangije amashuri nibura yisumbuye, azi kuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi byibuze Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili, atari munsi y’ uburebure bwa metero 1.70 6, kuba umubiri we uri kukigereranyo cy’ uburemere (BMI) hagati ya 18.5 na 24.9.

Agomba kuba atarabyaye, agomba kuba mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka mu gihe yatorewe kuba Miss Rwanda, kudakora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba  , guserukira u Rwanda aho akenewe hose no kuba yemeye gukurikiza amategeko n’ amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda.

Nyuma yo gusuzuma ibi byose , abategura Miss Rwanda bemejeko mu bakobwa 80 bari biyandikishjije , 30 bonyine ni bo bujuje ibisabwa bagiye guca imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Mutesi Jolly, Iradukunda Michelle na Uwase Marie France.

Miss Rwanda 2018 ni uku yaje gukurikirana iri jonjora yambaye
Iradukunda Michelle, Mutesi Jolly na Uwase Marie France bagize akanama nkemurampaka

Saa 16:40: Abakobwa batangiye guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka babazwa ibibazo bitandukanye, abakobwa barahabwa amanota harebwe ubwiza, uko bagaragaje ibitekerezi byabo ndetse n’ubwenge bafite.

Umukobwa witwa Niyonshuti Asumpta wambaye nimero imwe , ni we wabimburiye abandi , yabajijwe uko yumva Nyampinga w’u Rwanda akwiye kuba ameze, yasubije ko agomba kuba afite umuco  ndetse n’ubwiza. Bwari ubwa kabiri agerageza amahirwe.

Yabajijwe niba na we abona urubyiruko rw’iki gihe rwica imikoreshereze y’Ikinyarwanda avuga ko ari ko abibona kandi ko urubyiruko rukwiye gushishikarizwa gukoresha Ikinyarwanda neza hashyirwaho amarushanwa atandukanye no gushyira imbara mu ku kigisha mu mashuri. Yahawe ‘Yego’ 3.

Hakurikiyeho Umuhoza Christella wambaye nimero 2. Yabajijwe intara ari guhatanira guhagararira avuga ko ari intara ya Kigali kandi ari Umujyi wa Kigali. Uyu mukobwa yasubizaga ibibazo ubona afite ubwoba hari naho icyongereza cyamubanye iyanga. Yahawe ‘No’ 3.

Mirembe Ornella Melodie yavuze ko impamvu bamwise Melodie ngo ababyeyi be bamubwiyeko ari uko yariraga mu njyana asa n’uri kuririmba. Yahawe ‘Yego’ 3.

  

Niyokwizerwa Henriette (No.10), Umutoni Blandine (No.11) na Bamureke Grace (No.12)

Uyu mukobwa yitwa Niyokwizerwa Henriette, yavuze ko afite umwihariko kuko ari rwiyemezamirimo ukora umwuga wo kuboha imisatsi.

 

Saa 21: 05: Abakobwa bose bamaze guca imbere yabagize akanama nkemurampaka , bagiye guteranya amanota bagaruke bemeza abatsindiye guhagararira umujyi wa Kigali.

Saa 21:40 ni bwo hatangajwe abakobwa 6 batsindiye guhagararira umujyi wa Kigali:

Niyonshuti Assoumpta nimero 1.

Umutoni Grace nimero 17.

Nimwiza Meghan nimero 22.

Ibyishaka Aline nimero 14.

Gakunde Iradukunda Prayer 4.

Uwase Sangwa Odile nimero 25.

Amafoto: Ildebrand

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger