Amakuru ashushye

LIVE: Kurikira amajonjora y’abakobwa bazahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2018

Nkuko byagenze mu ntara zindi uko ari 4 zigize igihugu, uyu munsi ku wa 27 Mutarama 2018 twongeye kubaha ikaze hano mu mujyi wa Kigali i Remera muri Hill Top Hotel ahagiye gusorezwa amajonjora y’ibanze mu gushaka abakobwa bazahagararira uyu mujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2018.

Kugeza ubu turi ku isaha ya saa 14:56 , abakobwa bari kugenda  baza babapima ibiro n’uburebure kugirango barebe niba bujuje ibisabwa koko kugirango bajye muri aya majonjora.

Icyumba kigiye kuberamo amajonjora

Bagenda babapima ndetse banandika imyirondoro yabo

Umukobwa

Miss Elsa nawe arahari akaba yaje kwirebera uko abazamusimbura bari kwitwara

Abakobwa 15 nibo bahatanye mu mujyi wa Kigali

1 .Teta Shalon w’imyaka 20 upima metero 1.70 n’ibiro 55

2.Giramata Josiane w’imyaka 19 upima metero 1.75 n’ibiro 57

3.Iwacu Grace w’imyaka 21 upima metero 1.71 n’ibiro 50

4.Irebe Natacha w’imyaka 18 upima metero  1.70 n’ibiro 58

5.Umuhoza Koren w’imyaka 19 upima metero 1.73 n’ibiro 60

6.Mutuyimana Aliane w’imyaka 21 upima metero 1.72 n’ibiro 60

7.Uwase Mallion w’imyaka 21 upima metero  1.70 n’ibiro 58

8.Kayirebwa Marie Paul w’imyaka 22 upima metero  1.70 n’ibiro 50

9.Uwankunda Belinda w’imyaka 22 upima metero 1.70 n’ibiro 50

10.Uwase Teta Anita w’imyaka 18 upima metero  1.72 n’ibiro 55

11.Muvunyi Umutoni Tania w’imyaka 19 upima metero 1.85 n’ibiro 65

12.Umutoni Belise w’imyaka 22 upima metero  1.70 n’ibiro 51

13.Umubyeyi Ruth w’imyaka  19 upima metero  1.73 n’ibiro 65

14.Ineza Alida Rolande w’imyaka 19 upima metero 1.70 n’ibiro 65

15.Ingabire Belinda w’imyaka 20 upima metero 1.70 n’ibiro 60

16. Ishimwe  Joyce, uyu afite imyaka 18, metero ya 1.70 n’ibiro 50

Abagize akanama nkemurampaka

Saa 15:14 : Amajonjora aratangiye abagize akanama nkemurampaka kayobowe na Isheja Sandrine batangiye kubaza abakobwa ibibazo bigiye bitandukanye , bakaba bahereye kuri uyu mukobwa wambaye nimero imwe uyu mukobwa ufite imyaka 20 bamubajije amazina y’amezi mu Kinyarwanda biramunanira arabyitiranya . Muri aya mafoto amazina n’ibibazo

Uyu ni Teta Shalon w’imyaka 20 upima metero 1.70 n’ibiro 55

Undi ukurikiyeho ni Irebe Natasha afite imyaka 18, uyu yiyamamarije mu ntara y’ Uburasirazuba aratsindwa , aha yatangaje benshi kuko bamubajije inka y’Inyambo maze asubiza ko ari inka ifite amaboko amanitse, aha i Kigali rero bamubajije niba yaramenye ubwoko bw’Inka maze abisubiza neza .

Inka yarazimenye, akanama nkemurampaka karamushimye

Undi ukurikiyeho ni Umuhoza Koren w’imyaka 19 upima metero 1.73 n’ibiro 60, abajijwe uko igihugu cy’ U rwanda uko kimeze maze avuga ko ari igihugu cy’ imisozi.

 

Uyu abajijwe uko igihugu kimeze

Undi ukurikiyeho yitwa Mutuyimana Aliane w’imyaka 21 upima metero 1.72 n’ibiro 60.

Uwase Mallion w’imyaka 21 upima metero  1.70 n’ibiro 58  niwe ukurikiyeho, uyu yari yagerageje i Burasirazuba biranga ariko ubu yaje I Kigali aha  yabajijwe icyo avuga ku myenda abakobwa bambara ibagaragaza ubwambure cyangwa se idahesheje ishema ba Nyampinga , yakomeje avuga ko umukobwa w’umuco atagomba kugaragaza ibibero bye n’amabere ndetse n’ibindi bice by’ibanga, ngo abaye Miss Rwanda yashishikariza abantu kwambara bakikwiza.

Hahise hakurikiraho uwitwa Kayirebwa Marie Paul w’imyaka 22 upima metero  1.70 n’ibiro 50, uyu yabajijwe akamaro k’ Inama mpuzamahanga twakira mu Rwanda maze  asubiza ko baba bari gutembera  ko ntacyo baba baje gukora uretse gutembera.

Ibintu bitunguranye hano i Kigali nuko ubu habonetse abakobwa babiri bavukana [Impanga] bari muri aya majonjora bibaye ngombwa ko binjirana maze batangaza ko umwe nakomeza akazaba Miss undi azashimishwa nuko avukana na Miss Rwanda.

Kuko batabarizwa rimwe rero umwe asubiyeyo hasigara umwe witwa Uwankunda Belinda w’imyaka 22 upima metero 1.70 n’ibiro 50.

Hakurikiyeho uwitwa Uwase Teta Anita w’imyaka 18 upima metero  1.72 n’ibiro 55

Uyu yitwa Muvunyi Umutoni Tania w’imyaka 19 upima metero 1.85 n’ibiro 65, abajijwe indyo nyarwanda yatekera umuntu w’ umunyamahanga maze avuga ko yamutekera ibirayi , igitoki n’ ibishyimbo

Hakurikiyeho ya mpanga ya wa mukobwa twababwiye haruguru, yitwa Umutoni Belise w’imyaka 22 upima metero  1.70 n’ibiro 51, abajijwe uko yiyumva kuba ari hano maze avuga ko byamugora kubona uko abivuga nyewe ngo byamurenze cyane ariko yanavuze ko bifuza gutwara iri kamba.

Umubyeyi Ruth w’imyaka  19 upima metero  1.73 n’ibiro 65, uyu yari afite budasanzwe, abajije uko abona gahunda ya Made in Rwanda ukuntu yazajya kuyamamaza mu mahanga aramutse abaye Miss Rwanda maze asubiza ko yazajya atembera mu migabane yose yo mu Rwanda aho kuvuga imigabane yo ku Isi maze abo ahuye nabo muri iyo migabane akababwira ibyiza bya Made in Rwanda.

Hakurikiyeho Ineza Alida Rolande w’imyaka 19 upima metero 1.70 n’ibiro 65 , uyu we avuze ko ashishilkariza urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali guhanga udushya muri gahunda yo kwihangira imirimo.

 

Undi ni  Ingabire Belinda w’imyaka 20 upima metero 1.70 n’ibiro 60, mu cyivugo cyiza cyane agaruka ku bisekuru byo mu muryango we.

Umukobwa ubajijwe bwa nyuma  yitwa Ishimwe  Joyce ufite imyaka 18 gusa y’amavuko, uyu arabajijwe maze agaragaza ko ari gusubiza ibintu bidasobanutse neza , abagize akanama nkemurampaka bamugiriye Inama yo kuzongera kugerageza umwaka utaha.

Saa 17:17: Abakobwa bose  bamaze guca imbere y’akanama nkemurampaka , ubu bagiye guteranya amanota buri umwe yagiye agira maze baze bavuga abakobwa bakomeje mu cyiciro gikurikira.

Ubu abagize akanama nkemurampaka baragarutse , abakobwa bose binjiye mu cyumba cyaberagamo aya majonjora kugirango batangaze abakobwa bakomeje.

Dore rero abakobwa 7 bagiye guhagararira  umujyi wa Kigali.

Teta Shalon w’imyaka 20 upima metero 1.70 n’ibiro 55

Kayirebwa Marie Paul w’imyaka 22 upima metero  1.70 n’ibiro 50

Uwankunda Belinda w’imyaka 22 upima metero 1.70 n’ibiro 50.

Uwase Teta Anita w’imyaka 18 upima metero  1.72 n’ibiro 55

Ingabire Belinda w’imyaka 20 upima metero 1.70 n’ibiro 60

Umuhoza Koren w’imyaka 19 upima metero 1.73 n’ibiro 60

Umutoni Belise w’imyaka 22 upima metero  1.70 n’ibiro 51

Photo : Hirwa Redemptus @ Teradignews.rw

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger