AmakuruImikino

Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or 2019 ahigitse Cristiano Ronaldo na Virgil van Dijk

Itangazamakuru ryo muri Espagne ryatangaje ko umunya-Argentine ukinira FC Barcelona Lionel Messi yakoze amateka akegukana Ballon d’Or ya gatandatu ahigitse Cristiano Ronaldo bahanganye mu myaka ishize ndetse na Virgil Van Dijk.

Iyi nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Mundo Deportivo ivuga ko abanyamakuru ba France Football itanga Ballon d’Or bagiye muri Espagne mu ibanga kubwira Messi ko ari we ugomba kwitegura guterura Ballon d’Or ya gatandatu akaba umukinnyi wa mbere ufite nyinshi mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.

Amakuru atangazwa n’iki kinyamakuru akomeza avuga ko ikipe y’abakozi ya France Football bagiye kubwira Messi w’imyaka 32 iyi nkuru nu bwo Ballon d’Or izatangwa mu birori bizaba ku wa mbere tariki 02 Ukuboza 2019. Ni ukuvuga ko Cristiano na Virgil Van Dijk bazaherekeza Messi kuko ibanga barimennye hakiri kare.

Messi yatwaye igikombe cya shampiyona ya Espagne ‘ La Liga’ cya 10 mu mateka ye ari na FC Barcelona, yatsinze ibitego 36 anatanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu mwaka w’imikino ushize. Messi ni na we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi gitangwa na FIFA.

Van Dijk na we wari muri batatu bahataniye iki gihembo gikomeye mu mupira w’amaguru, yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa UEFA nyuma yo gufasha Liverpool gutwara Champions League.

Ni mu gihe Cristiano Ronaldo na we adahwema gutsindira ibitego ikipe ye ya Juventus, ndetse akaba anitwara neza mu ikipe y’igihugu ya Portugal.

Kylian Mbappe ukinira Paris Saint-Germain we yakunze kuvuga ko Messi ari we ukwiye iyi Ballon d’Or.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger