AmakuruImikino

Lionel Messi yavunikiye mu mukino wa gicuti Argentine yatsinzwemo na Venezuela

Lionel Messi yabihiwe cyane no kongera gusubira mu nshingano z’ikipe y’igihugu ya Argentina, nyuma yo kuvunikira mu mukino wa gicuti ikipe y’igihugu cye yatsinzwemo na Venezuela ibitego 3-1.

Uyu rutahizamu wa FC Barcelona ntiyagaragaye mu mikino itandatu Argentina yaherukaga gukina, nyuma y’ikiruhuko yari yarihaye igihugu cye kikimara gusezererwa n’u Bufaransa, mu mikino y’igikombe cy’isi yaberaga mu Burusiya mu mpeshyi ya 2018.

Messi yakinnye iminota 90 yose y’umukino batsinzwemo na Venezuela, gusa yawurangije ababara cyane mu mayunguyungu ku buryo atazanagaragara mu wundi mukino wa gicuti Argentina ifitanye na Maroc ku wa kabiri.

Ikiriho ni uko Messi aza gufata indege yihuse mu gitondo cy’uyu wa gatandatu, akerekeza i Barcelona kugira afate ikiruhuko ari na ko akurikiranwa n’abaganga. Ababonye Messi akina uyu mukino bemezaga ko yasaga n’unaniwe cyane kubera inshingano nyinshi cyane afite, cyane mu kipe ye ya FC Barcelona ikiri mu marushanwa yose.

Cyakora cyo imvune Messi afite ntabwo iremereye ku buryo yamubuza kugaragara mu mikino FC Barcelona izakina mu minsi iri imbere, harimo uwa Atletico Madrid uzaba ku wa 06 Mata, ndetse n’imikino ibiri ya UEFA Champions league izakinamo na Manchester United.

Muri uyu mukino wa gicuti wabereye i Madrid, rutahizamu Salonom Rondon ukinira New Castle ni we wafunguriye Venezuela amazamu (Ku munota wa 06) mbere y’uko Jhon Murillo ayitsindira icya kabiri mbere y’igice cya mbere.

Lautaro Martinez yatsindiye Argentina igitego mu gice cya kabiri, gusa Josef Martinez yaje kongera gutsindira Venezuela igitego cya gatatu kuri Penaliti.

Uyu mukino wabereye i Wanda Metropoltano ku kibuga cya Atletico Madrid, ntiwagaragayemo abataka nka Sergio Aguero wa Manchester City, Gonzalo Higuain wa Chelsea na Mauro Icardi wa Internazionale banze guhamagarwa n’umutoza Lionel Scaloni.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger