AmakuruImikino

Lionel Messi yatangiye gukorerwa isuzumwa muri PSG (+Amafoto)

Ruyahizamu ukomeye ku Isi, Lionel Messi yakorewe ibizamini by’ibanze bimufasha gukora imyitozo neza mu ikipe ya Paris Saint Germain yakiwemo ku mugaragaro ejo kuwa kabiri tariki ya 10 Kanama 2021.

Uyu mukinnyi yatangiye imyitozo hagamijwe kureba niba afite ubuzima bwiza bwamufasha imyitozo muri iriya kipe yinjiyemo bwa mbere nyuma yo kuva muri FC Barcelona yatangiye gukinira akiri umwana muto.

Itsinda ry’abaganga ba Paris Saint Germain nibo bari kumusuzuma ngo barebe uko amaraso atembera, barebe niba imitsi ye izibutse bihagije k’uburyo nta kibazo yazagira mu gihe cy’imyotozo myinshi n’ibindi.

Abaganga bagomba kureba uko umutima we utera, bakagereranya n’imyaka ye, intera ashobora kwiruka, kandi bakaruba niba ibihaha byakira kandi bigasohora umwuka neza.

Iri gerageza rikozwe mbere y’uko yerekwa abafana bakamwishimira ubundi agatangira akazi ko gukinira iriya kipe iri mu makipe y’umupira w’amaguru akize kandi akinisha abakinnyi b’ibyamamare kurusha andi ku isi.

Inkuru bisa

Visit Rwanda ibonye umu amabasaderi mushya ukomeye i Paris

Muri PSG Messi yasanzemo inshuti ye Neymar hamwe n’undi mukinnyi ukomeye witwa Kylian Mbappé.

Iyo urebye mu maso ha Messi ubona ko afite akanyamuneza n’ubwo yari amaranye iminsi agahinda ko kuba ateremerewe gukomeza gukinira ikipe y’iwabo yakundaga cyane yitwa FC Barcelona.

Kubera urukundo yayikundaga, yari yaremeye ko umushahara we wagabanywaho 50% ariko agakomeza kuyikinira mu myaka ine iri imbere.

Ntibyakunze kubera ko amabwiriza mashya ya Shampiyona ya kiriya gihugu atemera ko umukinnyi uhenze nka Messi yakomeza gukira Barca kubera ko muri iki gihe ubukungu butifashe neza.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Twitter
WhatsApp
FbMessenger