AmakuruImikino

Lionel Messi yahagaritswe amezi atatu adakinira ikipe y’igihugu ya Argentine

Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni w’ikip y’igihugu ya Argentine, yahagaritswe kumara amezi atatu atayikinira n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo kubera amagambo yatangaje ubwo mu gihe cy’imikino ya Copa America yabereye muri Brazil mu kwezi gushize.

Amagambo anenga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri America y’Epfo Messi yahaniwe, yayavuze nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wa Copa America Argentine yari imaze gutsindamo Chile ibitego 2-1. Messi ntabwo yarangije uyu mukino kubera ko mu gice cya mbere cyawo yari yeretswe ikarita itukura.

Ni nyuma yo gushondana na Gary Alexis Medel wari umukiniye nabi. Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga mu kipe y’igihugu ya Chile no muri Istanbul Beskitas, na we byarangiye yeretswe ikarita itukura, asohokana na Messi mu kibuga.

Nyuma y’umukino Messi yanze kujya kwambara umudari w’umwanya wa gatatu, anaboneraho kuvuga akari kamuri ku mutima.

Mu byo Messi yanzenzeho Conmebol, ngo ni uko imikorera y’iri shyirahamwe rya ruhago muri Amerika y’Amajyepfo yamunzwe na ruswa. Messi kandi yagaragaje ko Conmebol yakoze ibishoboka byose ngo Brazil yari yakiriye Copa America abe ari yo yegukana ririya rushanwa.

Yagize ati” Nta gushidikanya ko ibintu byose byateguriwe Brazil. Nifuje kutagira uruhare muri iyi ruswa tutari dukwiye kugira. Buri gihe mvugisha ukuri kandi mu kuri ni byo bimpa umutuzo, ntitaye ku ngaruka zabyo. Ndakeka ibyabaye byatewe n’amagambo navuze kuri Brazil. Ibyo navuze ubushize bishobora kuba ari byo byangarutse.”

Messi yatangaje aya magambo, nyuma y’amasaha make ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentine na ryo rigaragaje ko ikipe y’igihugu ya Argentine yasifuriwe nabi, ubwo yari yahuriye na Brazil muri 1/2 cy’irangiza igasezererwa itsinzwe ibitego 2-0.

Uretse kuba Messi yahagaritswe amezi atatu, yanaciwe amande y’ibihumbi 5o by’amadorali ya Amerika.

Ibi bisobanuye ko Messi atazagaragara mu mikino ya gicuti Argentine ifite mu minsi iri imbere, harimo uwo izahuriramo na Chile, Mexique n’Ubudage.

Cyakora cyo uyu musore usanzwe ari na Kapiteni wa FC Barcelona yahawe iminsi irindwi yo kujuririra ibihano yafatiwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger