AmakuruAmakuru ashushye

Leta y’u Rwanda yohereje abandi basirikare 750 muri Central Africa(Amafoto)

Leta y’u Rwanda yatangiye kohereza Batayo y’inyongera y’abasirikare 750 barwanira ku butaka, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), u Rwanda rukaba rugize Batayo 3 muri icyo Gihugu, ziyongeraho ibitaro bya gisirikare byo mu rwego rwa II.

Uyu munsi, itsinda rya mbere rigizwe n’ingabo 300 ni ryo ryafashe rutemikirere riva i Kigali ryerekeza i Bangui mu Murwa Mukuru wa Santarafurika, riyobowe na Lt Col Patrick Rugomboka.

Umuyobozi wo guherekeza abo basirikare wayobowe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 1 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) Brig Gen Eugene Nkubito, wabahaye impanuro mu izina ry’ubuyobozi bwa RDF.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Ku wa Mbere taliki ya 2 Kanama i Gako, abasirikare berekeje muri ubwo butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Santarafurika basuwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka Lt Gen Mubarakh Muganga.

Mu mpanuro yabahaye, yabasabye gukomeza kugaragaza indero nziza no kubahiriza indangagaciro za RDF, abamenyesha ko bagenzi babo bamaze gukora akazi keza muri ubwo butumwa abasaba guharanira gukora neza kurushaho.

Bakigera ku Kibuga cy’Indege cya Bangui, iryo tsinda ry’abasirikare ryakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo za MINUSCA, Lt Gen SADIKI Traoré, aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Santarafurika, Maj Gen Zephlin Mamadou.

Umuyobozi w’Ingabo za MINUSCA yashimiye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ku bw’ubwitange budasubirwaho bwo kurinda abaturage no kubungabunga amahoro n’umutekano muri Santarafurika.

Izi ngabo zoherejwe nyuma y’icyifuzo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo gushimangira ubutumwa bwacyo bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Sanfatarafurika.

Inshingano nyamukuru yiyi batayo izaba iyo kurinda umuhanda nyamukuru ucamo ibicuruzwa n’ibiribwa (MSR1) uhuza Bangui na Kameruni (Cameroon).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger