AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’iya Luxembourg

Gahunda z’iterambere ry’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imari rya Kigali (KIFC) zabonye umuterankunga nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Luxembourg agamije gushimangira ubuftaanye mu guteza imbere urwego rw’imari by’umwihariko mu kongerera imbaraga uru rwego rufite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu n’imibereho y’Abanyarwanda.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri taliki ya 19 Ukwakira na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel, ndetse na Minisitiri wa Luxembourg ushinzwe ubutwererane n’iterambere, Franz Fayot.

Ni amasezerano asinywe mu Cyumweru cyahariwe kwita ku bigo by’imari nto n’iciriritse muri Afurika cyateguwemo Inama Nyafurika ihuza Ibigo by’Imari Nto n’Iciriritse ihuje impuguke zisaga 600.

Minisitiri Dr. Ndagijimana yavuze ko amasezerano yashyizweho umukono azafasha mu kurushaho kuzamura Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imari rya Kigali rikajya ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko aya masezerano agena ko ku ikubitiro azafasha mu kongerere ubumenyi abakora muri iri huriro, hagamijwe ko rigera ku ntego yo guha amahirwe abashoramari bo mu Rwanda no muri africa muri rusange.

Ati “Bazadufasha mu guteza imbere ihuriro ry’ imari mpuzahanga rya Kigali haba mu kubaka ubushobozi bw’abakozi, ibi byose bizadusha mu rugendo turimo rwo kubaka ihuriro ry’ imari mpuzamahanga rya Kigali Twifuza.”

Minisitiri Franz Fayot na we yavuze ko ayo masezerano ari itangiriro ry’imikoranire hagati y’ibihugu byombi muri uru rwego rw’imari.

Ati: “Ni ingenzi gufatanya mu kubakira hamwe urwego rw’imari no kongera imari muri gahunda z’ubutwererane bugamije iterambere, mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, n’izindi nzego zisaba kuzitera inkunga.”

Yakomeje avuga ko bashimye icyerekezo cy’u Rwanda cyo gushyiraho ihuriro rizazanira amahirwe abashoramari bo mu Rwanda by’umwihariko no muri Afurika muri rusange.

Yagize ati: “Urwego rw’imari mu Rwanda na Ministeri y’Imari n’igenamigambi bafite umurongo w’iterambere w’imari usobanutse kandi wumvikana kuri buri wese, ugamije koroshya ishoramari ritari iryo mu Rwanda gusa ahubwo no mu Karere; ni ibintu byadukururiye gukorana na bo ibi kandi bizaganisha ku kugera ku rwego rw’imari rwihagazeho ku buryo burambye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Urwego rw’Imari mu Rwanda (Rwanda Finance Limited/RFL) Nick Barigye, yavuze ko kugira ngo KIFC itere imbere ndetse ibe n’ikigo ntangarugero ku rwego mpuzamahanga bisaba ubufatanye n’imikoranire n’ibihugu ndetse n’ibigo bitandukanye.

Yagize ati: “Twakiriye neza ubu bufatanye bugiye kudufasha kungukira ku bunararibonye bwa Luxembourg mu rwego rw’imari, mu kurushaho kongerera imbaraga KIFC cyane cyane mu kubaka urwego rw’imari rurambye no guteza imbere ikoranabuhanga muri urwo rwego.”

Igihugu cya Luxembourg kizwiho kubaka ubunararibonye mu rwego rw’imari gisanzwe gifite umubano mwiza n’u Rwanda mu zindi nzego. Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imari rya Kigali ryatangijwe mu mwaka wa 2017, rikaba rifite intego yo kurushaho kugira u Rwanda igicumbi cy’ishoramari ku mugabane wa Afurika.

Muri Nzeri KIFC yaje ku rutonde mpuzamahanga rw’ibigo by’imari bwizwi kanbi bifite ubushobozi (GFCI), kuza ku mwanya wa 116 kuri urwo rutonde ari na yo nshuro ya mbere bikaba bitanga icyizere ko ruzakomeza kwiyubaka rukagera ku ntego rwashyiriweho yo kuba intangarugero ku rwego mpuzamahanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger