AmakuruImikinoUbukunguUmuco

Lauren Mayer wamamaye muri Arsenal mu bise amazina abana b’ingagi

Kuri uyu wa gatanu ni bwo mu Kinigi i Musanze haberaga umuhango wo kwita izina Abana b’ingagi ku nshuro ya 14, umuhango witabiriwe n’abanyamahanga batandukanye barimo Laureano Bisan Etamé-Mayer wakanyujijeho mu kipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Mayer wakanyujijeho muri ruhago, ntiyagiye kure ya ruhago mu gushakira umwana w’ingagi yise kuko yahisemo kumwita “Ikipe”.

Dore amazina abisi batandukanye bahaye abana b’Ingagi biswe uyu munsi.

1. Hong Liang & Xinyu Zhang: Bise ingagi izina rya ‘Urugero’

2. Laureano Bisan Etamé-Mayer: Yise ingagi izina ‘Ikipe’.

3. Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman yise umwana w’ingagi izina rya ‘Intarutwa’.

4. Alexa Gray yise umwana w’ingagi izina rya ‘Kunesha’

5. Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami washimagije u Rwanda cyane yise umwana izina rya ‘NaYombi’

6. Samba Bathilyukomoka muri Mali yahaye ingagi izina rya ‘Ineza’

7. Dr. Noeline Raondry Rakotoarisa yise muwana w’ingagi izina rya ‘Imbaga’

8. Michael Wale yahaye ingagi izina rya ‘Paradizo’

9. Thomas Krulis yahaye ingagi izina rya ‘Mahirwe’

10. Judith Kakuze yise ingagi izina rya ‘Indakemwa’

11. Dr. Olusegun Obasanjo yise umwana w’ingagi izina rya ‘Aremu( izina rya kabiri rya Obasanjo, risobanura ngo ‘buri mwana ni ingenzi’)

12. Indi ngagi yiswe ‘Umuryango’

13. Theo Kgosinkwe & Nhlanhla Nciza bagize itsinda Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo Bahaye ingagi izina rya ‘Akeza’.

14. Michael O’Brien-Onyeka yise ingagi izina rya ‘Umuseke’

15. Strive Masiyiwa ayiha irya ‘Ishusho’

16. Peter Riedel: Yahaye ingagi izina rya ‘Umusaruro”

17. Alexandra Virina Scott wakiniye Arsenal y’abari n’abategarugori yahaye ingagi izina rya ‘Izahabu’

18. Rao Hongwei: Yahaye ingagi izina rya ‘Uburumbuke’

19. Hugh Fernley-Whittingstall yise ingagi izina “Amatungo”

20. Jeannette Uwiragiye yise ingagi izina “Irebe”

21. Amadou Gallo Fall yise ingagi izina ‘Kwiyongera’

22. Graca Machel yita  ingagi izina ‘Urugori’, mu gihe

Mayer wagacishijeho muri Arsenal mu bise ingagi amazina.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger